Nyabihu- Shyira: Barashinja Gitifu kubarira amafaranga y'ubwisungane mu Kwivuza

Abaturage bo mu kagali ka Kintarure, murenge wa Shyira, baravuga ko bari kugorwa no kwivuza kubera ko amafaranga yubwisungane mu kwivuza bayahaye gitifu wAkagari akaba yarayikoreshereje. Ubuyobozi bwumurenge wa Shyira buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo, kigakemuka byihuse.

kwamamaza

Abaturage bagaragaza ko bagorwa no kujya gusaba servise z'ubuzima kubera ko batagira ubwisungane mu kwivuza kandi amafaranga yabwo barayahaye umuyobozi w'Akagali kabo ka Kintarure.

Baganira n'Isango Star, umwe yagize ati:" ubu tugiye kwishyura ibitaro ibihumbi 150 kandi umuntu yarishyuye mituweli!  Noneho bikaba ngombwa ko n'abaganga badusimbukana, ntibapfa no kukwakira ahari."

Undi nawe ati: ' njyewe mfite ikibazo cya mituweli natanze nkayiha Gitifu nuko arangije ntiyayishyura! Yarayariye! "

Aba kimwe n'abandi bavuga ko batanze amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza ariko umuyobozi w'Akagali kabo ntayatange, umwe ati: ' yayahaye Gitifu ariko ntiyayatanga! yari yamuhaye 6 000Frws. Ni ugupfira mu rugo! None urumva yajya kwivuza ate?"

Hari n'abavuga ko bagiye kumubaza ubwisungane mu kwivuza bwabo nuko akavuga ko batigeze bamuha amafaranga, akababwira ko bagomba gutanga andi!

Nubwo batagaragaza umubare nyirizina wabataratangiwe ubwisungane mu kwivuza, bavuga ko abataka bagera muri 20. Abaturage bavuga ko biri kubagiraho ingaruka zitangukanye kubera kwivuza batagira ubwisungane mu kwivuza kandi barishyuye mbere, 

Umwe ati:" Badufashamo nuko uwabuze Mituweli akayibona ariko bakanamuhana ku buryo arisubiraho."

Icyakora umunyamabanga nshingwabikorwa w'aka kagali ka Kintarure, Ngabo Innocent, avuga ko hari igihe biterwa na system y'ikoranabuhanga ndetse n'utundi tubazo tujyana naryo.

Yagize ati:" Biragorana ko niba umuntu umuhaye amafaranga nuko uwo munsi ahite apfa kujyaho, kubera connexion ntibyakunda. Niba byarabayeho ni uko gukererwa ariko nta muturage ufite icyo kibazo."

NDANDO Marcel; umunyamabanga nshingwabikorwa wUmurenge wa Shyira, avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo nyuma yo gusuzumwa kigashakirwa igisubizo.

Yagize ati:" Urabona ni mugiturage, ugasanga umuturage atabashije kuyashyira kuri telephone, nubwo tumaze iminsi tubafungurira kugira ngo babe bakwiyishyurira, ariko hari igihe umuturage usanga bimugoye. Icya mbere ni ukwizera umuyobozi akaba yamutuma, ati' wenda wowe ubwo uragera ku muhanda ukabona umu-agent.... ubwo niba hari abayamuhaye akaba atarabaha borudero, ubwo turaza kugikurikirana mu buryo bwihuse."

Abaturage bagaragarije Isango Star barimo abarwaye nabarwaje bajya kwivuza bakabwirwa ko bataratanga amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza kandi barishyuye, nk'uko babishimangira.

Zimwe mu mpamvu bemeza ko amafaranga batanze atagezeyo ngo nuko iyo bageze kwa muganga bakabibona bahamagara umuyobozi wAkagali nuko agahita yishyura!

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -INYABIHU

 Sep 11, 2024 - 15:35