Gisagara: Babangamiwe n’itsinda ry’amabandi ryitwaza intwaro gakondo

Abatuye mu Murenge wa Gishubi baravuga ko babangamiwe n’itsinda ry’amabandi yitwaza intwaro gakondo akabiba ndetse akanabahohotera. Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, buvuga ko hari icyakozwe, kandi aba bajura bazakomeza kubahashya.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Gishubi bavuga ko  ikibazo cy’ubujura bukorwa n’itsinda ry’insoresore zitwaza intwaro gakondo nk’imihoro, ibisongo, amacumu n’ibindi……kimaze gufata indi ntera.

Bavuga ko bategerwa mu nzira, bakabamburwa. Igicuku cyagera, inzu bakazitobora nuko abajura bakabasangamo, bakiba byose babanje kubatera ubwoba.

Umuturage umwe yagize ati: “bagendana ibyuma n’inzembe…mbese turara duhangayitse, ntabwo turyama.”

Undi ati:“baremye agatsiko kabyibushye. Bafashe imihoro barayica, barayicaza barayisongora. Uwo baherekeje bamwereka icuma nuko uwo bambuye amafaranga bakamureka akagenda. Ni ukuvuga ngo hano baragucunga bakaguherekeza nuko bakakuniga bakakwambura. Nta mukobwa ugihita kuko baramufata bakamurongora ku ngufu! Bambura abantu bigahemba, barega bigahemba! Ni ukuvuga ngo hari abajura bafite agatsiko, baravuga ngo nuvuga barakwica!”

Abaturage bavuga ko bakwiye gufashwa guhashya iri tsinda ry’abajura kuko imbaraga zabo zabaye nkeya. Bemeza ko n’aboyobozi bo mu nzego z’ibanze babibonye. 

Umwe ati: “ hari umuyobozi birukankanye, ubu yimutse ino! Baramwirukankanye n’ibyuma! Ni uw’Akagali, yarimutse! Ibyo byabayeho. Niba se abantu bafata umuyobozi w’Umudugudu bakamwirukankana, bagafata Gitifu w’Akagali bakamwirukankana, umuturage urumva amerewe ate?!”

“Icyakorwa ni uko ubuyobozi bwafata ingamba noneho babandi bagaruka ntibisubireho bakabahana bihanukiriye. Niba uhanye umuntu akagenda akagaruka inshuro ebyiri, eshatu nuko akongera agatema abantu, akiba abantu, akabica nabi, uwo muntu ni Leta igomba kumukemurira ikibazo kuko abaturage ntibamushobora.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko hari icyakozwe ku makuru bagiye bahabwa n’abaturage ku kibazo cy’aba bajura bo muri Gishubi, kandi bazakomeza kubahashya.

Ati: “nibyo koko tugendeye ku makuru twahawe n’abaturage, twamenye ko abo bantu bahari, turabashakisha, turabafata. Icyo nakwizeza abaturage ni uko uriya murenge wa Gishubi, umutekano uhari kandi birumvikana ko duhita dushyiraho n’ingamba zituma uwo mutekano uramba, bitari iby’akanya gato.”

“Ariko kandi tubwira n’abaturage gukomeza kuduha amakuru. Rero nakwizeza abaturage ko imikoranire yacu nabo ni myiza, amakuru barayaduha kandi tukayagenderaho, tugakumira rwose.”

Si aha muri Gishubi gusa havuzwe ubujura nk’ubu, kuko no mu yindi Mirenge igize aka karere ka Gisagara hagaragara ikibazo nk’iki.

Ariko abaturage bavuga ko kuba gihora kigaruka biterwa n’uko n’abafashwe bamara igihe gito bagahita bagaruka, bakaza noneho bihimura, bafite umujinya w’umuranduranzuzi ku baturage barimo n’ababatanzeho amakuru nk’abari mu b’ubuyubozi bw’umudugudu n’abandi.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 Aug 2, 2024 - 09:49