Rubavu: Abashegeshwe n’ibiza byo mukwezi kwa Gatunu barashimira Leta n’abafatanyabikorwa bayo

Abashegeshwe n’ibiza byo mukwezi kwa Gatunu, barashimira Leta n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje kubaba hafi muri iki gihe cyose, ni mugihe kandi kubufanye na Croix-Rouge y’u Rwanda aha mu karere ka Rubavu honyine hatanzwe inkunga y’amafaranga yo kugoboka imiryango igera kuri 500, angana na miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

kwamamaza

Ijoro rya tariki 2 z’ukwezi kwa Gatunu, ryasize impfubyi kubera ibiza byibasiye abo mu ntara y’Iburengerazuba, no muturere tubiri two mu majyaruguru, bamwe mu babirokotse ngo iyo babyibutse umutwe urazunguruka, abo mu karere ka Rubavu bo bavuga ko iryo joro baryibuka nk’iryabaye ejo.

Abashegeshwe n'ibiza bikabasiga iheruheru bo mu mirenge ya Kanama, Rugero, Nyakiriba ndetse na Nyundo yo muri aka karere ka Rubavu, ubu imiryango 500, yagobotswe na Croix Rouge y'u Rwanda binyuze mu kubaha amafaranga yo kubafasha kubaho ndetse bagasana n’amazu yabo muri icyi gihe cy’imvura. Ibituma aba baturage bashimira Leta n’abafatanyabikorwa bakomeje kubaba hafi.

Agera kuri miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda, niyo abashegeshwe n’ibiza bagera ku miryango 500 bahawe na Croix-Rouge y’u Rwanda mu karere ka Rubavu.

Emmanuel Mazimpaka, umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano, muri Croix Rouge y’u Rwanda, ashimangira ko mu ntego zayo ari ukugoboka abari mu bihe by’akaga.

Yagize ati "intego nyamukuru ya Croix Rouge y’u Rwanda ni ukugoboka abaturage bababaye cyane kurusha abandi babandi bari mukaga, babandi bafite intege nke cyane kurusha abandi abo nibo twibandaho kugirango turebe ko twabafasha, turebe ko imibereho yabo yarushaho kuba myiza dukomeje gufatanya bwite bwa Leta". 

Nyiransenguyumva Monique, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu, washegeshwe n’ibiza cyane ugereranyije n’ahandi, avuga ko iyi nkunga aba baturage bahawe igiye kubafasha mu mibereho.

Yagize ati "impinduka ziragaragara kuko niba yari afite inzu ishobora kuba yaranyoye cyangwa se itafari ryo hasi rikaba ryarahuye n'amazi, iyo nzu iyo itafari ryo hasi ryahuye n'amazi isaha n'isaha iba ishobora kuba yasubira hasi, niba ahawe amafaranga yo kumufasha gusana iyo nzu ye agiye gushyiraho igitebe gikomeye hanyuma atekane".  

Iyi nkunga aba baturage bahawe niyo gufasha abasizwe iheruheru n'ibiza, abasigaye mu mazu adakoze neza ariko arahantu hadashobora gushyira ubuzima bwabo mukaga nabo bakayasana. Mubikorwa Croix- Rouge y’u Rwanda yafatanyije na Leta mu kuba hafi abahuye n’ibiza harimo kubaha ibikoresho byo murugo, ikamyo y’amazi yo kugoboka abahuye n’ibiza kugira isuku n’isukura ndetse no kurohora abarohamye aha mu karere ka Rubavu.

Muri rusange mu turere twose two muntara y’Iburengerazuba twahuye n’ibiza, ukongeraho n’uturere 2 two muntara y'Amajyaruguru natwo twashegeshwe nabyo, byose hamwe byatwaye angana na Miliyoni 170 zamafaranga y’u Rwanda.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana/  Isango star I Rubavu

 Sep 18, 2023 - 13:44