Wagner: Kuri Perezida Zelensky, Moscou ikwiye guhanirwa gutera inkunga umutwe w’iterabwoba.

Muri Ukraine, umutwe w’abacanchuro wa Wagner ukomeje guhura n’ingaruka zo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Putin ndetse hakomeje no gutangwa ibitekerezo bitandukanye. Ariko Andrzej Duda; Perezida wa Pologne watangaje ko kuba muri Bielorussie hari abarwanyi ba Wagner bisa n’ibibabaje ndetse biteye impungenge. Perezoda Zelensky avuga ko ibi byose Uburusiya bwakagombye kubibazwa, bugafatirwa ibihano.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo Perezida Andrzej Duda wa Pologne yasuraga Leta ya Kiev, ku ya 28 Kamena (06) mu birori byo kwizihiza umunsi w’itegeko nshinga rya Ukraine.

Ku mugoroba wo ku wa gatatu, Volodymyr Zelensky yagarutse ku kuba abacanshuro ba Wagner bayobowe na   Prigojine bashobora kuba muri Bielorussie, Igihugu cy'igicuti n'Uburusiya kiri mu majyaruguru ya Ukraine.

Nubwo hari amakuru agaragazwa nk'aho Uburusiya buri gusenya umutwe wa Wagner, Volodymyr Zelensky avuga ko adashimishijwe no kuba abarwanyi b'uyu mutwe wimurira ibirindiro byawo muri  Biélorussie.

Gusa ku wa gatatu, mu kiganiro n'Itangazamakuru,ari kumwe na mugenzi we Andrzej wa Pologne n'uwa Lithuania, Perezida Zelensky yavuze kwimurira ibirindiro muri Bielorussie bidateje ikibazo gikomeye kuri Ukraine.

Avuga ko uyu mutwe usigaranye abarwanyi bake, bigashimangirwa nabo Yevgueni yajyanye mu gikorwa cyo kwigumura ku Burusiya. Agaragaza ko abarwanyi ba Wagner bamaze igihe barwanira n'ingabo za Ukraine i Bakhmout, bishatse kuvuga ko bashiriye ku rugamba kuburyo batari bahagije ngo bagabe igitero kinini kuri Moscou.

Kubw'ibyo, Ukraine ibona nta bitero bya gisilikari bivuye mu majyaruguru bishoboka.

Ku rundi ruhande ariko, birasa naho Ubutegetsi bwa Ukraine bukomeje guha uburemere ikibazo cya Wagner mu rwego rwa dipolomasi. Gusa icy'ingenzi kuri Ukraine, ni uko ku mugoroba wo ku wa kabiri, ku ya 27 Kamena (06) 2023, Perezida Putin w'Uburusiya yemeje mu buryo bweruye o igihugu cte cyateye inkunga uyu mutwe w'abaparakomando  wa Wagner, sosiyete zigenga zitwara gisilikari, mu buryo bw'impapuro bikaba ikizira mu Burusiya.

Ku wa gatatu, Minisiteri y’Imari ya Ukraine yasabye ku mugaragaro umuryango mpuzamahanga kwemeza ko Uburusiya buteje akaga gakomeye kandi hagashyirwaho uburyo bwo kubukumira ku masoko y'imari mu rwego rwo kuyikumira gutera inkunga imitwe y'iterabwoba n'ikorwa ry'ibyaha mu buryo buteguwe.

Urebye neza usanga icyihishe inyuma y'ubusabe bwa Ukraine ari uko amasoko y'imari n'abashoramari bafite ibikorwa mu Burusiya bishyura imisoro igihugu cy'Uburusiya ndetse bakagira uruhare mu gutera inkunga imitwe ifatwa n'ibihugu byinshi nk'iy'iterabwoba, n'inteko inshinga amategeko y'Ubufaransa.

.

 Jun 29, 2023 - 12:50