Ikibuga cy’indege cya Berlin yahagaritse ingendo z’indege kubera imyigaragambyo.

Indege zose zagombaga gutwara abagenzi ku kibuga cy’indege cya Berlin Brandenburg (BER) kur’uyu wa gatatu zahagaritswe bitewe n’imyigaragambyo y’abakozi basaba kongererwa umushahara.

kwamamaza

Ingendo z’indege zigera muri 300 zimwe zahagaritswe, izindi zimurirwa ikindi gihe nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege, ndetse ko izi mpinduka zagize ingaruka ku bagenzi babarirwa muri 35 000.

AFP dukesha iyi nkuru, ivuga ko abari kwigaragambya bari gutanga umuburo ku bakoresha babo ari abo mu ihuriro rikomeye ryitwa ‘Verdi union’ kugira ngo bongere igitutu mbere y’ imishyikirano iteganyijwe izabahuza n’abakoresha babo.

Iri huriro ryatangaje ko byari biteganyijwe ko abakozi babarirwa mu 1 500 bakora ku kibuga cy’indege bitabira imyigaragambyo.

Iri huriro ‘Verdi’ risaba ko umushahara wakwiyongera bitewe nuko ibiciro ku isoko byazamutse.

Rivuga ko umushahara w’umukozi wo hasi wakwiyongeraho amayero 500 [ahwanye n’amadolari 440] mu gihe cy’amezi 12.  Naho abakora mu nzego z’umutekano bakongererwa agahimbazamushyi kuyo bishyurwa mu mpera z’icyumweru ndetse no mu masaha y’ikiruhuko.

Holger Roessler; Uhagarariye Verdi, yatangarije ikinyamakuru cyo mu Budage koAbantu bose bazi ko ibiciro biri hejuru cyane, haba mu biribwa cyangwa kuri sitasiyo zibikomoka kuri peteroli.

Mu Kuboza (12) agaciro k ifaranga ry’Ubudage karagabanutse kugera kuri 8,6 %  nyuma yo kugera ku gipimo cya 10.4 % mu kwezi kUkwakira (10), bitewe ahanini n’ingamba zafashwe na leta zo kugabanya ikiguzi cy’ingufu.

Iyi myigaragambyo ibaye mugihe mu mpera z'umwaka ushize, Ihuriro rinini ry’abakozi ryo mu Budage [IG Metall] ryatsindiye amasezerano yo kongererwa umushahara wa 8.%  ku bakozi bagera kuri miliyoni enye bakora mu nzego z’inganda nyuma yo gukora imyigaragambyo.

@AFP.

 Jan 25, 2023 - 12:26