Ukraine: Uburusiya burashaka guhagarika imirwano mbere y’ibitero byo mu gihe cy’umuhindo.

Uburusiya burashaka guhagarika intambara yo muri Ukraine mur’iki gihe cy’itumba kugira ngo bubone uko bwisuganya bwitegura kugaba ibindi bitero mu gihe cy’umuhindo kizatangira mu kwezi kwa gatatu[Werurwe] 2023, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga mukuru wa OTAN, Jens Stoltenberg.

kwamamaza

Yavuze ko “Icyo tubona ubu ni uko Uburusiya bugerageza gushyiraho uburyo bwo kunoza iyi ntambara, byibura mugihe gito, kugirango ishobore kwisuganya, gusana, gukira hanyuma bubone kugaba igitero kinini mugihe cy’umuhindo gitaha.”

Umunyamabanga mukuru wa OTAN yabwiye ibihugu binyamuryango by’Iburayi ko nubwo bimoje guha Ukraine ubufasha bw’ibikoresho byonyine ndetse n’ubundi bufasha, ariko hari impungenge ko uruhare rw’Iburengerazuba rushobora kugabanyuka.

 Ati: “ ni ngombwa kongera uburyo bushya kugira ngo hemezwe ko sisiteme cyangwa intwaro twohereje ziri gukoreshwa cyangwa zikora neza.”

 Stoltenberg yongeyeho ko “ ibyo bisobanura ko hakenewe amasasu ahagije, ibikoresho byo gusana no kubungabunga.”

Uruhande rw’ingabo za Ukraine ruyoboye rugamba kuva ingabo z’iki gihugu zatangira kwigarurira ibice bitandukanye birimo Kherson ndetse n’utundi duce dukikije inkombe zo mu burengerazuba bw’uruzi rwa Dniepr, mu kwezi gushize.

Leta zunz'ubumwe ivuga ko umuvuduko w’imirwano uzagabanuka mu mezi ari imbere bitewe nuko impande zihanganye zikomeje kwiyubaka.  

Stoltenberg yavuze ko nta yandi makuru afite ku bitero bivugwa ko byagabwe n’indege zitagira abadereva zo muri Ukraine zirwanya ibirindiro by’ingabo zirwanira mu kirere mu Burusiya, nyuma yaho Abanyamerika bamaze kwemezaKo nta burenganzira cyangwa umuhate  Kiev yagira mu gukora ibyo bitero. 

Umuyobozi wa OTAN/NATO avuga ko ibisabwa kugira ngo iyi ntambara irangire binyuze mu mahoro bitagezweho, bitewe n’uko Uburusiya butigeze bugaragaza ubushake bwo kwitabira ibiganiro mu rwego rwo kubaha ubusugire n’ubudahangarwa ku butaka bwa Ukraine.

@AFP

 Dec 7, 2022 - 14:47