Ese koko haba hagiye kuboneka igisubizo ku kibazo cy'ubutaka bwera bwubakwaho?

Ikibazo cy'ubutaka bwera bugenda bwubakwaho hirya no hino mu gihugu bigatera impungenge bamwe mu banyarwanda bibaza amaherezo cyabyo mu gihe nta ngamba zafatwa, cyaba kigiye kubonerwa igisubizo mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Cyubahiro Bagabe Mark, aherutse gutangaza ko u Rwanda rugiye gushyiraho ibyanya byihariye by’ubuhinzi bikomwe kugira ngo burinde ubutaka bwera bwagendaga bwangizwa n’ababwubakaho, bigateza igihombo ku musaruro w’ubuhinzi no kugabanya ubuso buhingwaho.

kwamamaza

Ibi yabivugiye mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa wabereye mu Karere ka Nyamagabe  mu mpera z'icyumeru gishyize, ku wa 24 Ukwakira (10) 2025.

Minisitiri Dr. Cyubahiro yavuze ko hari gukorwa igishushanyombonera cy’ubutaka bwagenewe ubuhinzi (Agricultural Land Use Master Plan), cyamaze kwemezwa nk’icyujuje ibisabwa, kandi kizashyirwa mu igazeti ya Leta mu kwezi k’Ugushyingo (11) 2025 nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Yagize ati:“Icyiza cy’iki gishushanyo mbonera kiragaragaza ubutaka aho buri n’igihingwa kizahingwaho. Bizashyirwa mu igazeti ya Leta maze bukomwe, ubundi ntibujye bwubakwaho. Nikimara gusonoka, nta muntu uzaba yemerewe kugaruka ngo avuge ko agiye kuhashyira ikibuga cy’umupira, ishuri se, n’ubwo ari ryiza, kuko buri gikorwa cyose kigomba kugira ahantu cyagenewe.”

Minisitiri Dr. Cyubahiro yemera ko gutinza ishyirwaho ry’iyi gahunda ari amakosa ya Minisiteri y’Ubuhinzi, ariko yizeza ko hariho ingamba nshya zo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryayo kugira ngo ubutaka bwera burindwe.

Mugihe ibi byakorwa bishobora gukemura cya kibazo cy'ubutaka bwera bwubakwaho.

iruhande rw'ibi kandi, Minisitiri Dr Cyubahiro yanashishikarije Abanyarwanda kureka kuganya ungo ubutaka buhingwa ni buke, ahubwo bagakoresha tekiniki z'ubuhinzi zabafasha kongera umusaruro kuri bwa buso buke. Nubwo bisaba ikiguzi, Minisitiri Dr Cyubahiro yavuze ko kutabikoresha ari byo bihenze.

Yagize ati: “Kugira ngo dukire ikibazo cy’ubutaka buke, ni ukongera umusaruro ku buso buhari, abantu bakitabira gukoresha ifumbire z’ubwoko bwose n’imbuto z’indobanure n’ubwo hari abavuga ko bihenze, kuko kutabikoresha ni byo bihenze cyane. Iyo utabikoresheje, bituma weza duke, ya mafaranga wanze gutanga, ukayajyana mu isoko guhaha.”

@igihe

 Oct 30, 2025 - 07:20