Urugaga rw'Abenjeniyeri rushinja Leta kudahana abayikorera nabi amasoko

Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane Transparency international ishami ry’u Rwanda wasesenguye raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye mu kwa 6 kwa 2022, ugaragaza ko amwe mu makosa yagaragayemo aganisha kuri ruswa.

kwamamaza

Nyuma y’ibiganiro n’inzego zinyuranye byamurikiwemo ubusesenguzi bwa Tansparency International ishami ry’u Rwanda kuri raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta y'umwaka warangiye mu kwa 6 kwa 2022 , Apolinaire Mupiganyi, Umuyobozi nshingwabikorwa w’uyu muryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, agaragaza ko amakosa basanze yarakozwe n’ibigo n’inzego za Leta ashobora kuganisha kuri ruswa, by’umwihariko ku masoko ahabwa ba rwiyemezamirimo mu kubaka ibikorwaremezo bakabita bitarangiye ngo biba byapfiriye mu itangwa ry’amasoko.

Kuri Eng. Kazawadi Papias Dedeki ukuriye urugaga rw’abenjeniyeri mu Rwanda, ngo nabo ubwabo birabagora gukurikirana abasiga icyasha umwuga wabo, mu gihe n’abakora nabi amasoko ya Leta birangirira aho ntawe ubakurikiranye.

Kubana Richard, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe ubukangurambaga no guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, waruhagarariye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu nama yamurikiwemo ubusesenguzi bwa Tansparency Internationa Rwanda, aravuga ko koko ibi bibazo bikeneye ugufatanya kw’inzego, ndetse ngo hari icyo basigaranye nyuma y’ubusesenguzi bw’uyu muryango.

Ati "birasaba imikoranire kuri twese , haba Minisiteri y'ibikorwaremezo, urugaga rw'Abenjeniyeri, inzego z'ibanze na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu n'izindi nzego zishobora kuboneka zikaba zajyamo tugakorana, icyo twemeranyije tuzajya duhura mu buryo buhoraho kabiri mu mwaka turebe aho bitagenze neza dufatanye kubiha umurongo".      

Tansparency Internationa Rwanda, igaragaza ko bimwe mu bibazo bigikeneye kwitabwaho birimo ibikorwaremezo cyangwa indi mitungo ya Leta ishyirwaho bitizwe neza ntibibyazwe umusaruro, uturere tune twagaragayemo abakozi ba baringa batwaye arenga miliyoni 70 z'amafaranga y'u Rwanda, gahunda zigenewe gufasha abanyantege nke ndetse n’inyunganizi ya Leta yagenewe abanyeshuri bitinda gutangwa, byose ngo bikaba bishobora kugaragaramo icyuho cya ruswa.

Inkuru ya Gabriel IMANIRIHO / Isango Star Kigali 

 Nov 27, 2023 - 13:38