Amabwiriza agenga iburanisha ry'imanza zerekeye ibyaha mpuzamahanga n'ibyambuka imbibi

Impuguke mu by’amategeko zishyigikiye ishyirwaho ry’amabwiriza agenga iburanisha ry’imanza zerekeye ibyaha mpuzamahanga nyuma yuko hagenda hagaragara ibibazo birimo kugeza abanyabyaha imbere y’ubutabera, kubona ibimenyetso, nibindi. Urukiko rw’ikirenga rwagaragaje ko aya mabwiriza agiye gushyirwaho kugira igihugu cy’u Rwanda gikomeze gutanga ubutabera buboneye.

kwamamaza

Urukiko rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi ruhura n’ibibazo bitandukanye mu gihe ruburanisha imanza zerekeye ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi, zimwe muri izi mbogamizi byitezwe ko zizakemurwa n’amabwiriza mashya agiye gushyirwaho nkuko Perezida w'urukiko rw'ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo abigarukaho.

Yagize ati "amabwiriza yerekeranye yo kuburanisha ibyaha mpuzamahanga cyane cyane ku manza z'abantu boherezwa mu Rwanda hari ibibazo bitandukanye, byo gutanga ubuhamya muri izo manza, hari ibibazo bijyana n'imiburanishirize y'izo manza cyane cyane harebwa ibyo amategeko ateganya n'amategeko mpuzamahanga nayo ibyo ateganya mu Rwanda rwashyizeho umukono".

"hari byinshi, kugirango dushobore kubinoza naho no muri urwo rwego dushobore gutanga ubutabera buboneye ariko cyane ni ku byerekeranye n'abantu boherezwa mu Rwanda baturutse mu mahanga ariko no kuri ibi byaha byambukiranya umupaka nkuko ruriya rugereko rwihari rw'urukiko rukuru rubifite mu nshinga zabyo, amabwiriza agomba kuboneka mu gihe cya vuba kubera yuko dufite imishinga icyo twari dukeneye gusa ni ingingo nkeya twagirango tunoze tuzishyiremo noneho amabwiriza ashobore gusohoka".              

Dr. Alphonse Muleefu, Umwarimu mukuru mu ishuri ry'amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’umwanditsi w’igitaboThe Independence of the International Criminal Court”, aragaruka ku bibazo bigaragara mu kugenza ibyaha mpuzamahanga nuko bishobora gukemurwa.

Yagize ati "kimwe mu ngorane zigikomeye cyane ku kuburanisha ibyaha byambukiranya imipaka nuko kubona ibimenyetso byabo bisaba gukorana n'ibihugu bitandukanye, ibihugu usanga bifite uburyo amategeko yabyo ashyirwa mu bikorwa atandukanye, ukaba ushobora gusanga igihugu kimwe mu buryo gikoramo bidashobora korohera ikindi ku kuba cyabona ibimenyetso muri icyo gihugu".

"nubwo icyo gihugu cyagifasha mu kubona ibyo bimenyetso ubwabyo birahenze, bisaba kohereza abagenzacyaha mu kindi gihugu, harimo ikibazo cy'abatangabuhamya baba bashobora kuba batazi ururimi rw'igihugu kirimo gikurikirana uwo muntu ukekwaho ibyaha, bikwiye gukorwa ikigambiriwe ari ubutabera atari inyungu za politike bigakorwa n'urwego rwa leta rubifitiye ububasha".       

Ubusanzwe ibyaha mpuzamahanga ntibigombera kuba biri mu mategeko y’ibihugu kugirango bikurikiranwe kandi bihanwe kuko biba bisanzwe bibujijwe n’umuco mpuzamahanga.

Inama idasanzwe y’inama nkuru y’ubucamanza yateranye taliki ya 14 Gashyantare 2012 yemeje ishyirwaho ry’urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga hagamijwe gutanga ubutabera bunoze kandi bwihuse.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Jan 20, 2023 - 07:14