Muri Kigali ibice bikunze kubura amazi bigiye kwitabwaho

Binyuze mu nkunga ya leta y’Ubuyapani bimwe mu bice bikunze kubura amazi mu mujyi wa Kigali bigiye kwitabwaho by’umwihariko, ibyo WASAC ivuga ko ahanini bifitanye isano n’imiyoboro idafite ubushobozi buhagije bitewe no kuba ishaje indi ikaba mito.

kwamamaza

Kuri uyu wa kabiri nibwo Minisiteri y'imari n'igenamigambi mu Rwanda yasinyanye amasezerano y'inkunga y'amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari 22 azatangwa na Leta y'Ubuyapani, inkunga izakoreshwa mu mushinga wa Ntora-Remera uzageza amazi meza mu murenge wa Gisozi na Remera.

Dr. Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w'imari n'igenamigambi w’u Rwanda, ashimira leta y’Ubuyapani yavuze ko mu bizakorwa harimo kubaka ibigega binini by’amazi n’imiyoboro yo kuyakwirakwiza bizafasha kugabanya ingano y’amazi apfa ubusa mu mujyi wa Kigali kubera imiyoboro ishaje.

Yagize ati "mu bikorwa bizakorwa harimo kubaka ibigega binini by'amazi ndetse n'imiyoboro ikwirakwiza amazi,bikadufasha kugabanya ndetse n'amazi atakara mu mujyi wa Kigali kubera imiyoboro ishaje, iyi nkunga yiyongera ku zari zisanzwe igihugu cy'Ubuyapani gisanzwe kidufasha mu mishinga y'amazi".   

Masahiro Imai, Amabasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, yavuze ko muri uyu mushinga hazifashishwamo n’uburyo bwo gukwirakwiza amazi bukoreshwa mu Buyapani hagamijwe gufasha abaturage barenga ibihumbi 400 kugerwaho n’amazi mu buryo buhoraho.

Yagize ati 'umwihariko w'uyu mushinga ni ugutangiza uburyo bwo gukusanya no gukwirakwiza amazi bugezweho, uburyo bw'ikigo gishinzwe amazi mu Buyapani". 

Ku cyagendeweho mu kugena aho uyu mushinga uzakorerwa, Eng. Umuhumuza Gisele, Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), yavuze ko iyi nkunga izakoreshwa mu bice bigaragaza ko amazi akenewe muri ibyo bice arusha cyane ubushobozi imiyoboro ihasanzwe.

Yagize ati "twabonye mu mujyi wa Kigali kubera impamvu ikomeye cyane yo kugabanya ibihombo ndetse no kwagura ibikorwaremezo bikwirakwiza amazi hirya no hino mu mujyi wa Kigali cyane cyane mu bice tubona ko uburyo amazi akenewe birimo biragenda birusha imbaraga imiyoboro twari dusanzwe tuhafite". 

Uyu mushinga uzatuma ibice bya Batsinda, Gisozi n’igice cy’umurenge wa Remera bitari bikibasha guhazwa n’amazi abigeramo, uje mu gihe muri gahunda yo kwegereza abaturage amazi meza, guverinoma y’u Rwanda iteganya ko muri 2024 abanyarwanda 100% bazaba begereye amazi meza, nyamara kugeza ubu abaturage bagerwaho n’amazi meza mu bice by’icyaro ni ukuvuga abayabona badakoze urugendo rurenze metero 500 bageze kuri 56% mu gihe mu mujyi wa Kigali abayabona batarenze metero 200 ari 72%, ibisaba imbaraga ziruseho kugirango intego ya guverinoma y'u Rwanda izabe yaragezweho mu myaka 2 isigaye.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho isango Star Kigali

 Dec 7, 2022 - 08:05