Ese koko abanyarwanda bamaze gusobanukirwa n'akamaro ko gukora siporo?

Mu gihe Inzego z'ubuzima zo mu Rwanda zikomeje gushishikariza abanyarwanda bose kwitabira siporo nk'uburyo bwo kubungabunga ubuzima bwabo, Bamwe baravuga ko ugereranyije n'igihe byashize imyumvire yabo igenda ihinduka ku buryo ubu benshi bitabira gukora siporo. Ese koko bamaze gusobanukirwa?

kwamamaza

Mu nama y'Umushyikirano ya 19 yabaye mu mwaka 2023, Dr. Sabin NSANZIMANA; minisitiri w'ubuzima, yibukije abayitabiriye ko umubiri ukenera imyitozo ngororamubiri.

Icyo gihe bayakoresheje umwitozo ngororamubiri nk'abari bamaze umwanya bicaye, yagize ati:" .... Guhaguruka gusa ntabwo bihagije, buri wese yagerageza gukora ku mano ye, yunamye. Buri wese agerageza kwandika inyuguti ya 'S' akoresheje umubiri we, duhagadikire aho ngaho."

Dr. NTAGANDA Evaliste, ukora muri service y'indwara zitandura mu kigo cyu'igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, ashimangira ko gukora siporo ari ingenzi cyane.

Ati:"imyitozo ngororamubiri ni urukingo ku bantu batarwaye, bikaba n'umuti ku bantu bamaze kurwara cyane cyane izo ndwara zitandura. Kudakora siporo ni intandaro y'indwara zitandukanye, cyane cyane indwara zitandura."

"Imyitozo ngororamubiri cyangwa siporo ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi. Kubona ubira ibyuya kubera siporo, atari ukubira ibyuya kubera ko wikoreye ingiga y'igiti,  ahubwo ari ukubera ko wasimbutse, wakoze marche, wirukanse...ariko tugiye mu mibare baravuga ngo iminota 150 mu cyumweru, ubwo ugabanyije ni 30 mu minsi itanu nuko uze uruhuke. Biradusaba ubukangurambaga."

Ubwo bukangurambaga bwagiye bukorwa ndetae bamwe mu baturage bemera ko bwabahwituriye kuyoboka imyitozo ngororamubiri kandi atari ko  byahoze kuko bamwe bafataga siporo nk'imikino yabahaze.

Mu kuganira na bamwe mu baturage, umwe muribo yagize ati:" Baravugaga ngo siporo ijyamo umuntu wahaze, ngo ntiwabona icyo ujya gucugusa! Ariko ntabwo ariko biri."

Undi ati:" Njyewe, uku mundeba napimaga ibiro 113! Ntabwo nabashaga kugenda urugendo rw'iminota 10 ntarabira ibyuya, ngenda mpumagira bitewe n'uburyo ntakoraga siporo. Ahubwo niba hari ugifite iyo myumvire yo kumva ko yuko siporo atari ingenzi amaze tumubwire ibyiza byayo, twese dukore siporo."

"Mbere moto yarahengamaga simbashe kuyigarura ariko kubera gukora siporo, irahengama nkayigarura."

Ku runde rw'abakuze, umwe agira ati:" Twe dukuze natwe turabyemerewe, biradusaba no kuyikora cyane kuko irwanya ubusaza."

Ubushakashatsi bw'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima  RBC, bugaragaza ko mu Rwanda nubwo abagore bakunze guhura n'umubyibuho ukabije kurusha abagabo, usanga ari bo bakora siporo gake, mu gihe umubyibuho ukabije ari imwe mu ntandaro y'indwara zitandura zitandukanye.

Angelique MUKESHIMANA/ ISANGO Star-Kigali 

 May 19, 2025 - 14:59