Abanyarwanda barashishikarizwa kwitabira gushora imari mu bigo by’imari n’imigabane

Ikigo kigenzura isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda kirashishikariza abanyarwanda kwitabira gushora imari mu bigo by’imari n’imigabane kuko byungukira ababishoyemo vuba ndetse amafaranga akaba afite umutekano kandi mu gihe kirambye.

kwamamaza

Bagaragarizwa raporo y’imari igaragaza ishusho y’umutungo w’ikigega cya Leta cy’imari n’imigabane kizwi nka RNIT Iterambere Fund, abanyamuryango bayo bagaragaje bimwe mu bibazo bijyanye na sisiteme itagenda neza cyane cyane mu gihe cyo kubikuza ibyo bikaba imbogamizi kuri bo ndetse banifuza ko byakosorwa, kwizigamira no kubikuza bikaba ku buryo bworoheye buri wese.

Gashugi Andre umuyobozi mukuru ushinzwe ishoramari no kumenyekanisha ibikorwa muri RNIT Iterambere fund avuga ko hari sisiteme nshya yashyizweho izakemura mwene ibyo bibazo ndetse ko ari nayo mpamvu nyamukuru y’inama rusange kugirango bayigaragarizwe.

Ati "twagiragango tugaragaze ko twashyizemo iriya sisiteme kumugaragaro, kubikuza ni uburyo bumwe bugomba kuba muri iriya sisiteme kugirango bworohereze abantu kubikuza, ibintu byose tuba dukora ni ukugirango dutange serivise nziza, turinde amafaranga y'umuntu aba yarashyize mu kigega kubw'inyungu z'umuntu uba wibikiye mu kigega".       

Noella Murigo umuyobozi mu kigo kigenzura isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda (Capital Market Authority/ CMA), avuga ko abanyarwanda bakwiye kumenya ibyiza by’ibi bigo bakabyitabira kuko ari ingirakamaro.

Ati "gushora imari ni ubundi buryo bwa 2 abantu baba bahawe burenze kuri za banki, muri cyagihe urimo ushaka gushora imari yawe menya neza icyifuzo cyawe, aba badufasha ari RNIT n'abandi ugomba kubasobanurira neza icyifuzo cyawe, ishoramari rigomba kugendera ku bushake bwawe n'icyifuzo cy'umushoramari".  

Mu mwaka ushize w’ibihumbi 2023 umutungo w’ikigega RNIT Iterambere Fund warazamutse ugera kuri miliyari 41 uvuye kuri miliyari 28 mu mwaka wari wawubanjirije ndetse n’abanyamigabane bava ku bihumbi 13 bagera ku bihumbi 19495.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence/ Isango Star Kigali

 Mar 29, 2024 - 08:04