Urwego rw’ubutabera mu Rwanda ruvuga ko hari imanza nyinshi zimaze gukemuka binyuze mu buryo bw’ubuhuza

Urwego rw’ubutabera mu Rwanda ruvuga ko hari imanza nyinshi zimaze gukemuka binyuze mu buryo bw’ubuhuza ,kandi ko birushaho gutanga umusaruro kuko bifasha inkiko ndetse n’umuturage mu buryo bw’igihe ndetse n’amafaranga kuko mugihe kingana n’imyaka 3 iyi gahunda itangiye imanza ibihumbi 3000 zimaze gukemuka.

kwamamaza

Ibyo byagarutweho mu gutangiza icyumweru cy’ubuhuza mu by’amategeko ,urwego rw’ubucamanza ruvuga ko rushyize imbere ubuhuza nk’uburyo bwo kunga abafitanye amakimbirane cyangwa bafitanye ibibazo hifashishijwe abantu babihuguriwe.

Mu gutekereza politiki y’ubuhuza, ikifuzo cyari uko inkiko zidahinduka urubuga rwo guhangana kw’ababuranyi. Ni gahunda itangiye vuba mu Rwanda ariko ubuhuza bumaze gutanga umusaruro nkuko bivugwa na Perezida w’urukiko rwikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo.

Yagize ati “biratanga umusaruro cyane kuko bijya no muri gahunda ya Leta yo gukoresha ubuhuza mu gukemura amakimbirane, ibyo rero bijya muri gahunda yo gutuma abantu iyo bafitanye amakimbirane batumva yuko bigomba byanze bikunze kujya mu nkiko, bakumva yuko hari ubundi buryo bushoboka kandi butuma ibibazo byabo bikemuka neza batagombye gukururana mu nkiko”.

Kuri iyi ngingo y’ubuhuza mu by’amategeko umwe mu bahuza avuga ko nubwo bikigoye ko umuturage abyumva ko yakumvikana nuwo arega binyuze muri ubu buryo bw’ubuhuza ariko bagikora ibishoboka byose yaba abantu babagannye bakabanza kubasobanurira ibyiza byabyo.

Yagize ati “iyo aje agusanga ugerageza kumusobanurira byombi, icyo azungukira mu buhuza, ikibazo kiramutse gikemutse ku buhuza ukamuha urugero”.

Prof. Sam Rugege umuyobozi w’akanama ngishwanama k’abahuza mu manza zaregewe inkiko avuga ko mugihe bamaze batangiye abantu batarabyumva ariko ko hakiri urugendo rwo gukomeza gusobanurira abaturage ndetse no kumwigisha ibyiza by’ubu buryo.

Yagize ati “mu biganiro tugirana n’inkiko n’abantu ku giti cyabo ibibazo dusanga ni ibyo ko abantu kuba batarumva neza iby’ubuhuza ntibabisobanukirwa, abakozi b’inkiko nabo ni ukugenda tubahugura kugirango bamenye neza ukuntu bavugana n’abaza gutanga ibirego babaganirize neza babumvishe neza ibyiza iby’ubuhuza babe babihitamo”.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo,avuga ko ubu buryo bw’ubuhuza bwihutisha imanza.

Yagize ati “ibyiza by’ubuhuza nuko byihutisha imanza, bituma abantu bakomeza gukorana cyane cyane iyo ibyemezo bifashwe bimaze gukorwa ariko bikanatuma natwe nk’inkiko dushobora gukoresha umwanya wacu neza kubera ko imanza nyinshi ziba zishobora gukemurirwa mu buhuza”.

Ubutegetsi bw’ubucamanza bwasanze ari ngombwa guha imbaraga iyi gahunda, bityo hashyirwaho ubuhuza bugizwe n’abahuza bigenga babihuguriwe kandi bemewe ku manza zaregewe inkiko.

Kugeza ubu abarenga 300 n’abahuza babihuguriwe naho imanza zirenga ibihumbi 3000 nazo zamaze gukemuka mugihe cy’imyaka itatu, iyi gahunda imaze itangiye mu Rwanda.

Inkuru ya Emeliene Kayitesi / Isango Star Kigali

 Mar 21, 2023 - 07:17