Barasaba ko i bitaro bya Munini byakongererwa abaganga b’inzobere

Abaturage bavuga ko kuva ibitaro bya Munini byubakwa muri 2019, nta tandukaniro riragaragara kuko bacyoherezwa kwivuriza ku bitaro bya CHUB, nka mbere. Basaba ko byakongererwa abaganga b'inzobere.

kwamamaza

Ibitaro bya Munini biracyari bishya kuko byuzuye mu 2019 bitwaye asaga miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda, byagize ubushobozi bwo kwakira abarwayi basaga 2 000 mu kwezi, gucumbikira abarwayi 167 ndetsebireberera ibigo Nderabuzima 16.

Ibi bitaro bifite inyubako nziza n'ibikoresho bihagije ariko abaturage bavuga ko nta tandukaniro riragaragara mu mitangire yabyo ya serivise kuko uko bajyaga kwivuriza ku bitaro bya CHUB byo mu Karere ka Huye ari ko bikemeze.

Bavuga ko kugeza ubu, ibitaro bya Munini bikiboherezayo, bagasaba ko byakongererwa abaganga b'inzobere.

Umwe yagize ati: “Twahawe ibitaro byiza ariko dufite abaganga bakeya. Kuko baduhaye ibitaro, nibatwongerere n’abaganga nuko twivuze neza.”

Undi ati: “turasaba ko haza abaganga benshi b’inzobere bakajya badufasha ku buryo ntawe ugomba kuza nka za Kigali, bikabera hano mu karere ka Nyaruguru.

Yifashishije imibare, Umuyobozi mukuru w'ibitaro, Dr UWAMAHORO Evelyne, asobanura ikibazo cy’abaganga bake nk’ibikomeza kugira ingaruka ku baturage.

Ati: “ubusanzwe twemerewe abakozi 219 ariko ubu dufite abakozi 135. Ni inzobere imwe dufite! Indwara nyinshi dusanzwe twohereza n’ubundi usanga ari ibintu bijyanye no kubaga. Tubohereza cyane cyane ku bitaro bya Kaminuza, uretse ko bibaye na ngombwa tubohereza no ku bitaro bya Kanombe.”

“ikibazo kiba gikomeye ni abaturage kuko batabona iyo serivise kandi bakabaye bayiherebwa hafi. Tubohereza ku bitaro bya kaminuza; ni bya bindi ushobora kuvuga ngo umuturage bimusabye ubundi bushobozi.”

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr MURWANASHYAKA Emmanuel, avuga ko mu gukorera ubuvugizi ubuke bw'abaganga ku bitaro bya Munini, banabisabiye umwihariko nk'uko byavugwaga mbere ko bizajya bivura indwara z'umutima. Ariko avuga ko babwiwe ko hari uburyo ibyifuzo by'abaturage byasubizwamo.

Ati: “mu biganiro tugirana na Minisiteri y’ubuzima, wenda mbere twaravugaga tuti ariko nta ndwara yihariye yavurirwa ku bitaro bya Munini. Ariko batugiriye inama yuko badushakira abaganga b’inzobere noneho buri muturage wese wo mu karere wakenera ubuvuzi akabubonera hano.”

“ubu ubuke bwo buracyahari ariko dutegereje mu biganiro turimo na Minisiteri y’ubuzima ko bagira abo batubonera kugira ngo nibura serivise z’ubuzima zikomeze gutangwa neza.”

Ubuyobozi buvuga ko mu bitaro bya Munini hari ibyumba bibiri byagenewe kubagirwamo bifite n'ibikoresho bihagije, ariko bidakorerwamo bitewe nuko nta nzobere z'abaganga zabikoresha.

Ibindi birimo nk'ubuvuzi bw'indwara z'ababyeyi, abakeneye kubagwa, abivuza indwara z'uruhu, bamwe boherezwa ku bitaro biri mu tundi turere nka CHUB iri i Huye, aho usanga kugeza ifunguro kuwagiyeyo bigorana.

@Emmanuel Rukundo/ Isango Star-Nyaruguru.

 Jul 31, 2024 - 13:23