Abafite ubumuga bw’ingingo barasaba koroherezwa kubona insimburangingo zigezweho.

Abafite ubumuga bw’ingingo barasaba inzego zibishinzwe kworohereza abinjiza ibikoresho bijyanye n’insimburangingo zigezweho ndetse nabo bakazibona ku buryo buboroheye. Bavuga ko izo bafite ubu zitajyanye n’igihe kuko hari abo usanga zibagiraho n’izindi ngaruka. Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, NCPD, ivuga ko iri gukorana n’inzobere mu gukora insimburangingo n’inyunganirangingo zigezweho mu rwego rwo gushaka uko hagabanywa izishobora gutera ingaruka zitandukanye ubuzima bw’uzikoresheje.

kwamamaza

Abibumbiye mu muryango w’abantu bamugajwe na mine hamwe n’abandi batakaje ingingo z’umubiri nyuma baravuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’insimburangingo bafite zitakijyanye n’igihe, bavuga ko hari abo usanga zitera ibibazo bitandukanye birimo uburwayi ku mubiri.

Umwe yagize ati: “uburyo insimburangingo dukoresha ikoze, ikozwe mu buryo butorohera umubiri w’umuntu. Ishobora kugukomeretsa igihe utayambaye neza cyangwa ikaba ishobora kugutera utuntu duhindura uruhu, hakaba hahinduka nk’umukara.”

Undi ati: “ nagiye kureba nsanga aho akaguru gatereye hagize ikibazo, ndavuga nti ntabwo nzongera kuyigenderamo. Ubwo rero ugiye kureba insimburangingo badukorera ntabwo ziri ku rwego rwo kuba wayigenderamo nk’akaguru watakaje. Iyo urebye usanga ahubwo nayo yagutera ibindi bibazo birenze uko wagenda ufite inyunganirangingo arizo mbago.”

Francis Karangwa Kavurati; umuyobozi w’umuryango w’abantu bamugajwe na mine hamwe n’abandi batakaje ingingo z’umubiri nyuma, wiswe’ organization of landmines survivors and amputees in Rwanda’ avuga ko bakomeje gusaba ko hakoroshywa uburyo bwo kuzigezwaho no kuzibona.

Ati: “ rero turasaba ko yaba abashoramari ko baborohereza bagashobora kwinjiza ibyo bikoresho batabisoreye kugira ngo natwe tubibone ku mafaranga makeya. Kuko RSSB bashobore kwemera cyangwa gushyira izo nsimburangingo zagurwa kuri mituweli cyangwa ubundi bwishingizi bwadufasha kugira ngo zitugurire izo nsimburangingo.”

“ borohereze abashoramari kugira ngo bashobore gukora za workshops kugira ngo zidukorere amaguru ajyananye n’imibiri yacu uko iteye kandi adashobora kutugiraho ingaruka nk’izo ngizo.”

Gusa  ariko izi nsimburangingo hari aho zidahuza n’umubiri w’umuntu!  Icyakora inzego zibishinzwe zivuga ko ziri gukorana n’inzobere mur’ibyo kugirango hakorwe izujuje ikoranabuhanga.

Mu kiganiro hifashishijwe telefoni, Ndayisaba Emmanuel; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, NCPD, yabwiye Isango Star ko “ ubundi insimburangingo zigira amoko menshi bitewe n’ibyo bazikozemo. Imiterere y’umubiri w’umuntu akenshi igiramo uruhare, cyangwa se bitewe n’ahantu akaguru kawe kacikiye, uburyo ikozwemo…mbese ni ibintu biba binyuranye bishobora gutuma hari umwe itamerera neza, mbese umubiri wawe uyakire neza ugasanga yagutera n’igisebe …urwo ni urugero.”

Anavuga ko“ gusa iyo nsimburangingo icyo isaba ko unyuzamo ukaruhura n’akaguru. Nk’umuntu ugenda n’amaguru cyane, urumva we aba akeneye inziza kugira ngo rwa rugendo akora hatazamo ubushyuhe bwinshi ikamugiraho ingaruka nyinshi.”

Yongeraho ko “ niyo mpamvu natwe mubyo dukora harimo no gushaka uburyo tugirana n’abantu b’inzobere mu kuzikora kugira ngo bagende bahugura biriya bigo bikora insimburangingo n’inyunganirangingo kugira ngo babashe gukora inziza. Ndetse dukomeza no kuzana izikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Ubusanzwe umuntu ashobora gutakaza urugingo rw’umubiri bitewe n’ impanuka, uburwayi, cyangwa se bigaterwa n’ibisasu bya mine bitegwa mu butaka.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Dec 6, 2023 - 14:58