Brésil: Perezida ucyuye igihe Jair Bolsonaro yasabye abamushyigikiye kwigaragambya mu mahoro.

Jair

Perezida Jair Bolsonaro uherutse gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu cyiciro cya kabiri yabaye ku ya 30 Ukwakira 2022, bwa mbere bitangajwe ko yatsinzwe na Lula, yayangaje ko agiye kubahiriza itegeko nshinga ariko ahamagarira abamushyigikiye gukora imyigaragambyo yo mu mahoro.

kwamamaza

Nyuma y’iminsi ibiri amatora abaye ndetse n’ itangazamakuru ritegerereje mu ngoro ya perezida ya Alvorada, Jair Bolsonaro yagize icyo atangaza mu ijambo rye ritamaze iminota ibiri.

Yatangaje ko nka Perezida wa Bresil, agiye kubahiriza itegeko nshinga nubwo atemera ko yatsinzwe na Lula bari bahanganye mu matora yo mu cyiciro cya kabiri.

 Jair Bolsonaro yongeye kunenga uburyo amatora akorwamo, ahamagarira abamushyigikiye kwigaragambya ariko badafunga imihanda nk’uko byagiye bikorwa mu bihe byashize.

Yagize ati: “ Imyigaragambyo yo mu mahoro yahoze izahora ihabwa ikaze. Ariko inzira zacu ntizishobora kuba iz'ishyaka ry’ibumoso [ partie de la gauche]  zahoraga zangiza iby’abaturage; nko kwangiza imitungo, gusenya umurage w’igihugu no guhagarika uburenganzira bwo gukora urujya n’uruza.” 

 Mu ijambo rye, nubwo ryamaze igihe gito, ntiyigeze akomoza ku gutsindwa kwe, ugiye kumusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu cyangwa se igihe cy’inzibacyuho agiye kuyobora, cyane ko umusimbura azinjira mu nshingano ze muri Mutarama (1) 2023.

 Icyakora yanavuze ko “Buri gihe nashinjwaga kubangamira demokarasi, ariko binyuranye n'ibyo abansebya batekereza, buri gihe nagumye mu Itegeko Nshinga.”

 Jair Bolsonaro, Perezida ucyuye igihe wa Bresil, yahise aha umwanya Ciro Nogueira; umukuru w’ibiro bya perezida, avuga ko yamuhaye uburenganzira bwo gutangiza inzibacyuho afatanyije n’itsinda rya Lula, perezida mushya watowe. 

Jair Bolsonaro yatsnzwe ku majwi 49.1% kuri 50.9% ya Lula. Biteganyijwe ko Lula azinjira mu nshingano za nk’umukuru w’igihugu ku ya mbere Mutarama (1) 2023.

Bitewe no guceceka kwe, ku cyumweru Lula yari yatangaje ko afitiye impungenge Jair Bolsonaro kuko ari kubeshya abanya-Bresil, ko atazarekura ubutegetsi kuko atemera ko yatsinzwe.

Avuga ko hashobora kubaho ibibazo bikomeye ariko yifuza ko guverinoma ikwiye kugira icyo ikora, Jair akumva ko hakwiye kubaho guhererekanwa ubutegetsi mu mahoro.

Inzibacyuho isa n’iyatangiranye n’ibihe bikomeye, dore ko ku wa mbere abashyigikiye Jair Bolsonaro ndetse n’amatwaye amakamyo bari bafunze imihanda nibura muri za leta 11, batwika amapine ndetse bahagarika ingendo zimodoka bagamije guteza ibibazo by’ingendo mu muhanda.

Ibi babikoraga bambaye imyambaro yo mu mabara y’idarapo rya Bresil[ umuhondo n’icyatsi] ndetse baririmba indirimbo yubahiriza iki gihugu ariko baza kwirukanwa n’abashinzwe umutekano.

Gusa kur’iyi nshuro, Jair yabasabye kwigaragambya mu mahoro batangiza cyangwa ngo bahagarike urujya n’uruza hirya no hino mu gihugu.

 Nov 2, 2022 - 11:40