Barishimira ko amarerero bubakiwe akomeje gutanga umusaruro

Abegerejwe amarerero mu bice bitandukanye barishimira ko bamaze kubona umusaruro wayo, kuko ngo mbere batabonaga aho gusiga abana mu gihe babaga bagiye mu mirimo itandukanye, ibyaviragamo abana guhura n’ibibazo bitandukanye birimo n’indwara zikomoka ku mwanda. Ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA kivuga ko cyatangiye gukwirakwiza aya marerero n’ahandi hantu hakorera abantu benshi kubufatanye n’abikorera.

kwamamaza

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwita ku mikurire myiza y’umwana, ari naho Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana ahera asaba abaturage kwita ku bana kuko ari bo hazaza h’igihugu.

Ati "mugomba gukomeza guharanira imibereho myiza y'umwana kubera ko abana aribo Rwanda rw'ejo nibo dutezeho guhoraho kwacu kuko umuntu abaho agakura agasaza agapfa, kurera neza abana bacu nibyo bituma duhoraho, nibyo bituma iguhugu cyiyubaka kikabaho, dukomeze tubungabunge abana tubarinde icyabahungabanya icyo aricyo cyose".  

Mu gukomeza konoza ibi, hagiye hubakwa amarero mu bice bitandukanye aho ababyeyi basiga abana aribyo ababyeyi bagaragaza ko bimaze gutanga umusaruro bagereranyije na mbere uko byabaga bimeze.

Umwe ati "umwana niba agiye mu irerero atangira umwaka wambere yarajijutse, yarashize ubwoba ukobona nta kibazo afite ageze ku kigo".

Undi ati "umwana turamujyana tukamusigayo mu gitondo tukigira mu kazi kacu saa sita zagera tukajya kumufata kandi nta mbogamizi bidutera, bituma n'umwana afunguka mu mutwe".  

Undi yungamo ati "uramusiga ukajya kwicira inshuro bakamurera, ikinyabupfura bafite ni cyiza cyane, umwana yirirwaga mu kiziba akahakura indwara". 

Ku kuba hari aho amarerero ataragezwa nk’ahantu hakorera abantu benshi, ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA cyemeza ko kubufatanye n’abikorera aya marerero ndetse n’ingo mbonezamikurire bizakomeza kubakwa kandi hari n’aho byatangiye nkuko Nyandwi Jean Paul, umukozi muri NCDA mu ishami rishinzwe kurinda no kurengera umwana abivuga.

Ati "ingo mbonezamikurire zikorera aho abantu bahurira ni bumwe mu buryo bw'ingo mbonezamikurire duteza imbere tukaba tubizi cyane ko ku masoko, ku mavuriro ahandi hantu hahurira ababyeyi bose zihakenewe, hari izo tumaze kugira umubare munini nko munganda z'ibyayi, mu bishanga aho bahinga umuceri ariko turabizi ko hari amasoko menshi asigaye atarazigira tukaba turi gukorana n'abacuruzi ubwabo abikorera kugira ngo leta nabo bacuruzi bafatanye gushaka ahantu hatunganywa abana bahashyirwe bitabweho mu gihe ababyeyi babo bari gucuruza".    

Kugeza ubu mu Rwanda hose habarurwa amarerero n’ingo mbonezamikurire y’abana bato 31,524 afasha mu kurinda abana igwingira ndetse no mikurire myiza harimo kwiga no gusabana n’abandi.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star 

 Jun 26, 2024 - 08:39