Hari abavuga ko mitwe ya Politiki mu Rwanda itamanuka ngo igere ku muturage wo hasi

Urubyiruko rutandukanye rwo mu turere 7 mu gihugu rwahuguwe kuri demokarasi n’uburenganzira bwa muntu ruvuga ko hakiri ibibazo bituma demokarasi itagerwaho neza, harimo nko kuba imwe mu mitwe ya politiki mu Rwanda itamanuka ngo igere ku muturage wo hasi abashe kuyimenya ndetse igire n’ibikorwa ikora mu guteza imbere abanyarwanda.

kwamamaza

Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko kuba imwe mu mitwe ya politiki itamanuka ngo igere ku baturage bituma batayimenya n’ibyo ikora, akaba ari imwe mu mbogamizi zikibangamiye ihame rya demokarasi.

Umuvugizi w’imitwe ya politiki Pie Nizeyimana avuga ko atemeranya n’abavuga ko imitwe ya politiki itagera ku baturage kuko mu bushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko ku kigero cya 88% imitwe ya politiki yegera abaturage.

Ati "ntabwo nemeranya nabo bavuga ko imitwe ya politiki itagera hasi cyane kuko iragerageza gukora uko bikwiriye nkuko bigaragazwa no mu bushakashatsi bwakozwe na RGB, hari intambwe imitwe ya politiki imaze gutera mu kwegera abaturage muri rusange, tugeze ya 88%".   

Pie Nizeyimana akomeza avuga ko imitwe ya politike ikwiye kwegera abaturage bose ikanakoresha uburyo bwose burimo itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Ati "birashoboka ariko ni urugendo harimo kongera ibikorwa, imitwe ya politiki ikamanuka ikegera abaturage aribo barwanashyaka biyo mitwe ya politiki no gukoresha n'itangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga". 

Ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bugamije amahoro IRDP nicyo cyahuguye urubyiruko kuri demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, ni urubyiruko 189 ruri hagati y’imyaka 13 na 17 rwahuguwe hagamijwe kugirango urubyiruko ruhabwe umwanya mu kugira uruhare no gufata imyemezo mu buyobozi.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Nov 10, 2023 - 15:34