Kiliziya Gatorika irasaba ko ishuri ry’Ababyaza n’Abaforomo rya Kabgayi ryakongera rigafungurwa

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umubare muke w’Abaganga n’Abaforomo kikigaragara hirya no hino mu gihugu, Kiliziya Gatorika nk’umufatanyabikorwa wa Leta irasaba ko ishuri ry’Ababyaza n’Abaforomo rya Kabgayi ryakongera rigafungurwa ndetse rigahabwa ubufasha n’inkunga y’abanyeshuri bishyurirwa na Leta kuko byafasha guhangana no gukemura ikibazo cy’abaganga badahagije.

kwamamaza

Ni mu gihe ikibazo cy’Abaganga, Abaforomo, Ababyaza n’abandi bita ku barwayi ari ikibazo gikunze kugaragara mu nzego z’ubuvuzi mu Rwanda ndetse ko umubare muke wabo ariwo utera umurongo muremure ahatangirwa izo serivise nkuko bihamywa n’abakora muri izo nzego ndetse n’abandi.

Ayingeneye Violette umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibuye yagize ati "mu gutanga serivise nubwo hakiriho umurongo muremure ku batugana babyinubira ariko twizera ko Minisiteri y'ubuzima ifatanyije n'izindi nzego bazatwongerera umubare w'abakozi nabyo bigakemuka".  

Gusa ngo hari amahirwe ashobora kugeragezwa mu rwego rwo gukemura icyo kibazo no kubyaza amahirwe yongerewe hubakwa ibitaro bigezweho bya Kabgayi maze hagafungurwa n’ishuri ry’Ababyaza n’Abaganga ryahoze ryitwa Ecole des Sciences infirmières de Kabgayi.

Musenyeri Mbonyintege Smaragde uherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yagize ati "turasaba ubufasha bwo kugarura ishuri ry'Abaforomo n'Ababyaza aha i Kabgayi, MINISANTE na MUNEDUC twamaze kubyumvikanaho turimo kubishyira mu buryo na HEC". 

Mu butumwa bugufi Dr. Mukankomeje Rose Umuyobozi wa HEC, aganira na Isango Star yavuze ko kugirango ishuri ryongere gufungura imiryango rikorerwa ubugenzuzi maze rigahabwa ibyavuyemo ryakuzuza ibisabwa rigafungurwa nkuko bwakorewe iri shuri.

Yagize ati "Amakuru y’igihe iri shuri rizatangira atangwa na ba nyiri ishuri, twe icyo dukora ni ubugenzuzi maze tukababwira ibyo bagomba gukosora baba bujuje ibisabwa bagafungura imiryango rero ibyo twarabikoze".

Musenyeri Mbonyintege Smaragde kandi asaba ko mu gihe iri shuri rizaba rifunguye ryanahabwa abanyeshuri bafashwa na Leta kubw’inguzanyo.

Yakomeje agira ati "inkunga dusaba nuko baduha abanyeshuri bishyurirwa na Leta ku nkunga bazishyura barangije". 

Ibyo Minisitiri w’intebe Dr. Édouard Ngirente ashimira Kiliziya Gatorika ku bufatanye bwayo na Leta ndetse akabizeza ubufasha bwa Leta.

Yagize ati " Kiliziya Gatorika ni umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere ry'u Rwanda cyane cyane uburezi, ubuvuzi ndetse n'izindi nzego zizana impinduka nziza zigaragara mu mibereho y'abanyarwanda, nkaba nanjye mbabwira ko ubufatanye bwa Guverinoma buhari".     

Bamwe mu batuye mu karere ka Muhanga mu ntara y'Amajyepfo aho iyi Kaminuza ibarizwa ntibahwema kugaragaraza inyota bafitiye iri shuri.

Umwe yagize ati "rigarutse ryatuma turushaho kugira ubuzima kubera ko tuba tubonye abafasha b'abaganga bakenewe kandi bahagije bigatuma abantu bisanzura mu gihe bagiye kwivuza... " 

Iri shuri ry’Abaforomo n’Ababyaza ry’i Kabgayi rifite amateka afitanye isano n’Umurinzi w’igihango Mukandanga Dorothée wari umuyobozi w’iri shuri ryitwaga Ecole des Sciences infirmières de Kabgayi mu gihe cya Jenoside, aho yarokoye Abatutsi benshi akemera gutanga ubuzima bwe akiza abo yareraga.

Ishuri ry’abaforomo n’ababyaza rya Kabgayi ryatanze impamyabushobozi bwa mbere mu mwaka wa 2013 rikaba ryari ryarafunzwe kubera ibikorwaremezo bidahagije.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango star 

 Jun 28, 2023 - 08:35