Kayonza: Babangamiwe no guhinga ntibasarure kuko inka zibonera

Hari Abaturage mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza bahangayikishijwe n'uko bamaze igihe bahinga ariko ntibasarure, bitewe n'uko inka zona imyaka yabo, ubwo banabuza abashumba konesha bakabakubita.

kwamamaza

Aba bahinzi bo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, bavuga ko bagerageza guhinga imyumbati y'ubugari ndetse n'imiribwa, ariko ngo ntijya yera bitewe no guhora bonesherezwa, ubwo bakwiyama abashumba aho kubumva bakabashokamo n'inkoni bakabakubita.

Aba bahinzi kandi bavuga ko kuba ingeso yo kuboneshereza imyaka yarabaye karande, hakenewe izindi mbaraga z'ubuyobozi kuko ibintu byose basigaye bajya kubihaha ahandi kandi bakagombye kuba babyeza ariko inka ntiziborohere.

Kuri iki kibazo cy'abaturage ba Rwinkwavu bavuga ko bonesherezwa imyaka buri gihe, umuyobozi w'akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Munganyinka Hope avuga ko aborozi bafite ingeso mbi yo konesha bagomba kuyirinda bakororera mu biraro kuko Inka itungo rifatiwe hanze ricibwa amande.

Iki kibazo cyo konesha kivugwa mu bice bitandukanye mu ntara y'Iburasirazuba, umuyobozi wa Polisi muri iyi ntara ACP Innocent R. Kanyamihigo we yizeza abaturage ko aho bigeze Polisi igiye guhagurukira abigize bakagarara bakoneshereza abaturage.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Oct 25, 2023 - 21:42