Barasaba ko kurwanya ruswa byigishwa mu mashuri yose

Inzego zitandukanye zigira uruhare mu kurwanya ruswa ziravuga ko mu rwego rwo gukomeza kuyirwanya hakwiye gushyirwa isomo ryayo mu nteganyanyigisho, urwego rw’Umuvunyi rwo rukavuga ko ibi ari ingenzi kandi biri muri gahunda ya leta.

kwamamaza

Mu gihe u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 43 mu bihugu 180 mu kurwanya ruswa, inzego zitandukanye zisaba ko mu nteganyangisho z’abanyeshuri hashyirwamo isomo ku kurwanya ruswa kuko byafasha abana kuyimenya no kuyirinda hakiri kare.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda Nkusi Faustin ati "mu myigire y'abanyeshuri bacu birashoboka, kuki ibi bintu bijyanye no kurwanya ruswa bitakigishwa muri za Kaminuza, mu mashuri yisumbuye abana bagakura bazi ko ruswa ari mbi, ruswa imunga ubukungu, ari kanseri mbi cyane bagakora n'ikizami nkuko biga ibindi".      

Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano zirimo kurwanya ruswa, ruvuga ko iyi gahunda ihari ariko igomba guhera no mu mashuri y’inshuke nkuko Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine yabigarutseho.

Ati "gushyira mu nteganyanyigisho ibijyanye n'amasomo yo kurwanya ruswa biri muri politike yo kurwanya ruswa ya 2012 yarabiteganyaga na politike ivuguruye igiye kuzemezwa, izemezwa n'inama y'Abaminisitiri mu gihe cya vuba nayo yarabiteganyije ariko mubyo politike yo kurwanya ruswa ya 2012 yasabaga Minisiteri y'uburezi kwari ugushyiramo ayo masomo ndetse bakayabazwaho ariko igihari nuko mu mashuri yisumbuye mu burere mboneragihugu ibyo birimo ariko ni byiza ko bihera no mu mashuri yinshuke".           

Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo kuba igihugu cya mbere mu kurwanya ruswa muri 2050, urugendo rukaba rukomeje ariko buri wese abigizemo uruhare kuva ku bakiri bato.

Inkuru ya Vetine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Feb 21, 2025 - 09:54