Rwamagana: Izuba ryatumye badasangira umuganura uko bikwiye

Hari abaturage mu karere ka Rwamagana bavuga ko umunsi w’umuganura uburyo usigaye wizihizwa bitandukanye no mu myaka yo hambere kuko basigaye bahurira hamwe ari benshi bagasangira, gusa bakagaragaza ikibazo cy’uko izuba ryaka mu Burasirazuba, rituma imyaka itera kugira ngo babashe gusangira n’abandi uko bikwiye.

kwamamaza

Mu kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura mu ntara y’Iburasirazuba byaranzwe no kugaragaza ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi abahinzi bejeje ndetse n’imbyino gakondo, aho ku rwego rw’intara wizihirijwe mu murenge wa Mwurire mu karere ka Rwamagana.

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana avuga ko uyu munsi ari umwanya wo kwibuka ubufatanye n’ubusabane biranga abanyarwanda, aho abejeje imyaka basangira n’abatarejeje.Yasabye kandi abatuye iyi ntara gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubuhinzi kugira ngo bajye baganuza abo mu bindi bice by’igihugu.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rwamagana, bavuga ko kwizihiza umunsi w’umuganura bisigaye bikorwa neza ugereranyije na mbere kuko abantu bahura ari benshi bagasangira.Gusa ngo bakomwa mu nkokora n’izuba rikunze kwaka muri iyi ntara, rigatuma bagera mu gihe cy’umuganura nta biryo bihagije bafite, ibintu bibangamira ugusabana na bagenzi babo uko bikwiye. Ariko ngo umuti ni uko bafashwa kubona uburyo bwo kuhira, kugira ngo bajye bahangana n’igihe cy’izuba.

Hari kandi bamwe mu baturage bo mu karere ka Rwamagana bagaragaza ko n’ubwo kwizihiza umunsi w’umuganura byateye imbere, ngo hakenewe gushyira imbaraga mu gutegura amafunguro ya Kinyarwanda ngo kuko ubona hamwe na hamwe muri ibyo birori by’umuganura ntayagaragaramo cyane kandi ariyo agaragaza umuco w’abanyarwanda.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba

 Aug 5, 2023 - 05:53