Nyarugenge: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 20 y'abazize Jenoside yabonetse mu mirenge itandukanye

Kuri uyu wa 2, mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali bashyinguwe mu cyubahiro imibiri 20 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni imibiri yabonetse mu mirenge itanu itandukanye igize aka karere, mu bihe bitandukanye. Imwe mu miryango iri mu yashyinguye abayo kuri uyu munsi iravuga ko hari ibikibangamiye inzira y'ubumwe n'ubwiyunge kuba hari abantu bafite amakuru y'abishwe muri Jenoside ntibayatange nyamara babizi ko batarashyingurwa.

kwamamaza

Ni imibiri igera kuri 20 yabonetse mu mirenge itandukanye igize akarere ka Nyarugenge mu bihe bitandukanye aho kuri uyu wa 2 yashyinguwe mu cyubahiro ku rwibutso rwa Nyanza ruri mu karere ka Kicukiro.

Bamwe mu miryango y’ababonye ababo bakabashyingura kuri uyu munsi bagize icyo batangaza.

Umwe yagize ati "mubyukuri abacu twari twarabuze nubwo nyine tutabonye bose ariko abo twabonye twanejejwe cyane no kubabona kuko byubaka umuntu , iyo ubabonye tuba tubonye icyo umutima wacu washakaga, uburyo tubyakira ni uburyo butwubaka ni uburyo twishimira, bituma tutazongera gutekereza ko twababuze".

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy aravuga ko atari ngombwa ko amakuru y’abatarashyingurwa adakwiye kumenyekana aruko aho bajugunywe bahubatse ibikorwaremezo ahubwo ko abayazi bakayatanze maze imibiri igashyingurwa mu cyubahiro.

Yagize ati "Turasaba aho kugirango ibikorwaremezo bigenda bikorwa hirya no hino yaba kubaka amazu, yaba ibikorwaremezo nk'imihanda cyangwa se imiyoboro y'amazi aribyo biba byagaragaza imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ahantu runaka, ntabwo aribyo twifuza".      

Ibyo ni ibyahuriranye n'uko kuri iyi tariki mu murenge wa Rwezamenyo hibukwaga by’umwihariko abazize Jenoside baguye muri uyu murenge aho Nirera Marie Rose Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga umwihariko w’ibyabereye muri ako gace ndetse n’impamvu bibuka uyu munsi.

Yagize ati "muri Rwezamenyo twibuka itariki 6 z'ukwezi kwa 6 tukibukira mu kigo cya St Joseph niho muri Jenoside yakorewe Abatutsi hiciwe Abatutsi benshi, niwo munsi hano muri Rwezamenyo wabaye umunsi udasanzwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi".   

Mu murenge wa Rwezamenyo gusa hamaze kubarurwa amazina y’abahaguye barenga 500 aho 290 muri bo bashyinguye ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jun 7, 2023 - 07:38