Kirehe: Abacururiza mu isoko rya Nyakarambi babangamiwe n’abana bo mu muhanda

Abacururiza mu isoko rya Nyakarambi mu karere ka Kirehe babangamiwe n’abana bo mu muhanda bazwi nk’aba marine, bakomeje gukora ubujura bw’ingufu muri iri soko, ugerageje kubavuga bakamutera amabuye bakamukomeretsa, bityo bagasaba ubuyobozi kubakiza abo bana.

kwamamaza

Aba bana bo mu muhanda bazwi nk’aba marine bayogoje abacururiza mu isoko rya Nyakarambi mu karere ka Kirehe, Isango Star yabasanze hafi y’isoko bamwe bashyize inkono ku ziko batetse, abandi babacungiye umutekano.

Gusa abacururiza muri iri soko rya Nyakarambi, bavuga ko aba bamarine babazengereje ku buryo babiba ku manywa y’ihangu ntihagire inzego z’umutekano zibahagarika, ubwo uwo bibye yagerageza kwihagararaho, bakamutera amabuye bakamurema uruguma.

Umwe yagize ati "marine iraza waba wanitse ikaba yafata imyenda wamubwira ati shyira hasi igashyira hasi ifata ibuye, buri cyumweru turubakisha, iri soko ryacu nta mutekano rifite". 

Aba bacuruzi bo mu isoko rya Nyakarambi, barasaba ko bakizwa aba ba marine kuko babahombya ndetse bakangiriza aho bacururiza, dore ko bafata ibiti bikoze udutanda bacururizaho bakajya kubigurisha ababitekesha.

Kuri iki kibazo cy’aba marine bazengereje abacururiza mu isoko rya Nyakarambi mu karere ka Kirehe, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukandayisenga Janviere, avuga ko bakizi ndetse bajya banagerageza kugicyemura ariko nyuma abo ba marine bakagarukamo ariko akizeza abacuruzi, ko hagiye gukorwa umukwabu uzasiga nta mu marine n’umwe usigaye muri iryo soko.

Yagize ati "icyo kibazo turakizi cyane kandi tugenda tugishakira umuti umunsi ku munsi, uyu mujyi wa Nyakarambi niwo mujyi mukuru mu karere ka Kirehe, aba bana si ukuvuga ko baturuka ahangaha gusa baturuka hirya no hino, bitewe n'ibibazo bitandukanye biri mu miryango, twakoze inama y'umutekano twemeje ko muri zi mpera z'icyumweru twongera kubafata tukajya kubaganiriza ukwezi nyuma tukabasubiza mu miryango".      

Mu rwego kandi rwo guhangana n’ikibazo cy’abana bo mu muhanda bazwi nk’aba marine mu karere ka Kirehe, ubuyobozi butangaza ko hari inzu babakusanyirizamo iyo bamaze gufatwa, bakigishwa nyuma bagasubizwa mu miryango yabo, ni mu gihe mu bana 22 baheruka kwigishwa nyuma bakajyanwa iwabo, batandatu nibo bagarutse mu muhanda bari muri abo bakora ubujura mu isoko rya Nyakarambi.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kirehe

 May 5, 2023 - 08:25