
Barasaba ko inkoranyamagambo y'ururimi rw'amarenga yasohoka kuko imaze igihe kinini yifuzwa
Sep 24, 2024 - 07:55
Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barasaba ko leta yakwihutisha inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga kuko imaze igihe kinini itaremezwa kandi yarakoze, baravuga ko yemejwe vuba igasohoka yagabanya imbogamizi zitandukanye bahura nazo mu gihe bakeneye cyangwa bari guhabwa serivise zikenerwa umunsi k’umunsi.
kwamamaza
Mu rwego rwo kongerera ubushobozi abantu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara hafunguwe icyumba kizajya gifasha urubyiruko kwihugura no gukora imyuga itandukanye irimo kudoda, gukora imisatsi n’ubundi bukorikori butandukanye kugirango bagaragaze ubushobozi bifitemo nabo bongere amahirwe yo guhangana ku isoko ry’umurimo ariko ubwitabire bukaba bukiri buke bitewe n’imbogamizi ijyanye n’ururimi rw’amarenga.

Betty Murebwayire umuyobozi w’imirimo rusange mu karere ka Nyarugenge ati "umushinga twatangije hano wo kubafasha kwiga imyuga no kugirango bagaragare nabo nk'abantu bashoboye, bagaragaze ubushobozi bafite muri bo, turashishikariza abaturage ko bazana abandi banyarwanda byumwihariko abakobwa n'abadamu bashobora kuza kwiga imyuga iri hano yatangijwe y'abadamu n'abakobwa bafite ubumuga, ariko imbogamizi igihari nuko ururimi rw'amarenga ni bake barwumva, ntabwo ruzwi".
Nubwo ngo ururimi rw’amarenga ari imwe mu nzira y’ihanahana makuru y’abafite ubwo bumuga hagati yabo cyangwa n’abatabufite ariko ngo ikibazo kigihari ni inkoranyamagambo yarwo itarasohoka ngo itangire gukoreshwa nyamara iri mu biganza bya leta, ibyo bikaba bikiri imbogamizi mu guhabwa serivise zinyuranye bakenera umunsi k’umunsi.

Muhorakeye Pelagie umuyobozi w’umuryango w’abagore n’abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ati "icyambere dusaba leta yadufasha kwemeza iriya nkoranyamagambo y'ururimi rw'amarenga, icyo ni ikintu cyambere gifite akamaro, icyo gitabo cy'inkoranyamagambo cyemejwe byadufasha hanyuma turusheho gukomeza gufatanya twese mu gihugu".
Gusa ngo ubuvugizi bukomeje gukorwa kugirango iyo nkoranyamagambo ibashe gusohoka byihuse kuko umushinga wayo umaze igihe kinini ukorwaho nkuko bivugwa na Munyageyo Augustin umuyobozi mukuru w’umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva.

Ati "muri 2006 nibwo twatangiye gushyiraho ubushakashatsi bwo gukora inkoranyamagambo y'ururimi rw'amarenga kugeza n'ubungubu, kuva 2006 kugeza ubu muri 2024 harimo imyaka 19 turimo dukora kugera aho mu mwaka ushize twabonye iyo nkoranyamagambo, iyo nkoranyamagambo twakoze twayihaye leta, irahari icyo dutegereje ni ukugirango yemezwe kugeza na n'ubu turacyategereje, ibyo byose nibyo tuba turimo gukorera ubuvugizi tugahamagarira leta kuza gufatanya natwe kugirango iyo nkoranyamagambo yemezwe".
Kuri uyu wa mbere kandi nibwo hatangijwe icyumweru cyahariwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kizakorwamo ibikorwa bitandukanye byo kugaragaza no kuzamura imibereho yabo, kikazasozwa ku wa 5 w’iki cyumweru, ku rwego rw’igihugu kikazasorezwa mu karere ka Rubavu Iburengerazuba.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


