Umukobwa wabyaye n'abafite ubumuga bemerewe kujya mu nzego z'umutekano

Umuryango Nyarwanda uteza imbere umugore binyuze muri siporo (AKWOS) mu ntego zabo bakoreraho bashingiye ku ntego nyamukuru y’umwanzuro 1325 w’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi, ugamije gushishikariza ibihugu gushyira abagore mu nzego zifata ibyemezo by’umwihariko mu bikorwa byo kugarura amahoro ku isi. Kuri uyu wa Gatatu bafatanyije n'indi miryango itegamiye kuri Leta yibumbiye mu muryango Profame Twese hamwe bagaragaje ko u Rwanda ruhagaze neza mu gushyigikira umugore mu kwimakaza amahoro ku isi, kuko hari ibyari nk'umuco byazitiraga umukobwa kwinjira mu nzego z’umutekano cyangwa mu yindi mirimo nk'abafite ubumuga byavuyeho.

kwamamaza

Muntego zabo zo gushyigikira umwanzuro wa Loni 1325 u Rwanda narwo rwasinyanye nawo amasezerano agamije gushyira abagore mu nzego zifata ibyemezo by’umwihariko mu bikorwa byo kugarura amahoro ku isi, binyuze muri sosiyete sivile, uyu muryango AKWOS nawo urimo, bavuga ko mu bushakashatsi bakoze bashingiye ku byatumaga umugore abangamirwa no kugera ku mahoro ubu byinshi mubyo baharaniye byagezweho.

Mu kwisuzuma kw'iyi miryango bareba aho bageze mu kwimakaza amahoro nk’abagore b'abanyarwandakazi hakozwe ubushakashatsi maze bugaragaza ahakiri icyuho cyane cyane akenshi gishingiye ku muco, nkuko bigarukwaho na Hitayezu Innocent umusesenguzi ukora cyane ku buringanire n’ubwuzuzanye.

Yagize ati "impamvu nyamukuru harimo umuco wigishije umukobwa ko iyo mirimo ari iy'igitsinagabo bigatuma habaho kwitinya ku mukobwa, hari n'izindi mbogamizi wasangaga zibuza umukobwa kujyayo niba waratwite mbere y'uko ujya muri Polisi cyangwa mu Gisirikare cyangwa se barakubaze mu gihe wabyaraga, hari umwihariko ku bakobwa cyangwa se n'abahungu bafite ubumuga, gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufasha abantu bahuye n'ibiza ni ahantu mu Rwanda dusanga hakwiye kujyamo ingufu".  

Umuyobozi wa AKWOS, Rwemarika Félicité, avuga ko kwigisha abantu uburyo bwo gukemura amakimbirane bidahagije ahubwo bisaba ko abigishijwe bajya no mu baturage bagatanga ubutumwa bukagera kuri benshi. Babinyujije muri siporo kuko basanze abenshi batarabisobanukirwa neza nkaho avuga ko abagore bari munzego z’umutekano n'inzego zifata ibyemezo bakiri bake.

Ati "turabanza tukabahugura, uburenganzira bw'abana ni ubuhe, uburenganzira bw'umugore ni ubuhe, ese umugore mu gihe ahohotewe ajyahe, twamara kubahugura tukabasaba kujya gukora ama club y'abagore ashinzwe guteza imbere amahoro, izindi nshingano baba bafite nuko muri izo ngo baturanye haba hari amakimbirane bafata iyambere kugirango bayakemure kandi byagiye bigaragara ko hari imiryango myinshi yasubiranye kubera ubukangurambaga bwabaye dukoresheje kwisanga hamwe muri siporo". 

Kugeza ubu u Rwanda ruri kumwanya wa 6 ku isi mu gushyigikira umugore mu iterambere no kwimakaza amahoro, muri Afrika rukaza ku mwanya wa 1, byose biva mu gukorera hamwe kw’inzego za Leta ndetse na sosiyete civil.

Uyu muryango Nyarwanda AKWOS ugamije guteza imbere umugore binyuze muri siporo, washinzwe mu 1998 ariko uhabwa ubuzima gatozi muri 2009, ukaba ufite abanyamuryango 50 bibumbiye muri club zigamije kurwanya amakimbirane himakazwa amahoro.

Mu mwanzuro 1325 wo mu mwaka wa 2000, utegeka ibihugu byose bigize umuryango w’abibumbye guha umwanya abagore mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi, bakagira uruhare mu kurwanya no gukumira intambara dore ko aribo zigiraho ingaruka cyane.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi /Isango Star Kigali

 Oct 12, 2023 - 14:02