
Amerika yafatiye ibihano Joseph Kabila, RDC ibishima nk'intambwe ikomeye
May 1, 2026 - 10:14
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yishimiye icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gufatira ibihano uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, imushinja kugira uruhare mu mutekano muke no gushyigikira umutwe wa AFC/M23 mu burasirazuba bw’icyo gihugu, ibintu Kinshasa ivuga ko bikomeje guteza intambara mu gihugu, ubuhunzi n’ikorwa ry’ibyaha bikomeye.
kwamamaza
Guverinoma ya RD Congo yavuze ko ibi bihano byatangajwe n’Urwego rwa Minisiteri y’Imari ya Amerika rushinzwe kugenzura imitungo y’abafatirwa ibihano (OFAC), ari intambwe ikomeye mu guhangana n’umuco wo kudahana no kuryoza abateza intambara izo nshingano.
Kinshasa ivuga ko Joseph Kabila yagize uruhare mu bitero n’ibikorwa byo guhungabanya ubusugire bwa RD Congo, binyuze mu bufasha bivugwa ko yahaye AFC/M23, umutwe umaze igihe urwanira mu burasirazuba bw’icyo gihugu ndetse wigaruriye ibice binini byaho.
Nk’uko ubutegetsi bubivuga, ibi bihano bizagabanya ubushobozi bwe bwo gukoresha umutungo, kubona inkunga no koroshya ibikorwa by’intambara cyangwa ibindi bikorwa byo guhungabanya igihugu.
Amerika ishinja Joseph Kabila gutera inkunga y’amafaranga AFC, gushishikariza bamwe mu basirikare ba FARDC gutoroka bakajya muri uwo mutwe, no kugerageza kugaba ibitero ku ngabo za leta ari hanze y’igihugu.
Guverinoma ya RD Congo yanibukije ko ubutabera bw’imbere mu gihugu bwigeze kumuhamya ibyaha birimo ubugambanyi, uruhare mu mutwe witwaje intwaro, ibyaha by’intambara no guhungabanya umutekano w’igihugu.
Kinshasa yashimiye ubutegetsi bwa Donald Trump kuri iki cyemezo, ivuga ko kijyanye n’amasezerano ya Washington agamije kugarura amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari.
Yanongeye gusaba ko ingabo z’u Rwanda kuva ku butaka bwayo no guhagarika ubufasha bwose buhabwa M23/AFC, ivuga ko ari imwe mu nzira z’ingenzi zo kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bw’igihugu.
Gusa ni kenshi u Rwanda rwagiye ruhakana guha AFC/M23 ubufasha bwa gisirikare cyangwa kugura ingabo muri iki gihugu.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


