Amerika yimuriye indege z’intambara i Burayi: Ese haba hari gutegurwa igitero simusiga kuri Irani?

aba hari gutegurwa igitero kuri Irani? Leta Zunze Ubumwe za Amerika yimuriye indege za gisirikare nibura 30 i Burayi kuva mu minsi itatu ishize. Zose ni izo mu bwoko bwa KC-135 Stratotanker, zishinzwe gutwara ibikomoka kuri peteroli  byo gusuka mu ndege z’intambara n’izimisha ibisasu. Nk'uko byagaragajwe n’urutonde rw’ingendo z’indege Flightradar24, nabyo byagenzuwe ko ari impamo.

kwamamaza

Benshi bemeza ko ibi bishobora kuba bifitanye isano n’ubushyamirane buri hagati ya Israel na Irani, nyuma y’igitero Israel yagabye ku bikorwa bya nikleyeri bya Irani, igatangaza ko kigamije kubangamira ubushobozi bwayo bwo gukora intwaro kirimbuzi.

Indege zirindwi muri izo zimuwe zivuye muri Amerika zagaragaye ku bibuga by’indege byo muri Espagne, Ecosse (Scotland) n’u Bwongereza, mbere yo gukomeza urugendo. BBC yagaragaje ko ku wa kabiri nyuma ya saa sita, izo ndege zagaragaye ziguruka mu burasirazuba bwa Sicile mu Butaliyani. Indege imwe yaguye ku kirwa cya Crète mu Bugereki, ariko izindi esheshatu ntizagaragazaga aho zerekeje.

"Si ibisanzwe na gato"

Justin Bronk, impuguke mu bya gisirikare mu kigo cy’ubushakashatsi RUSI, yavuze ko kohereza bene izi ndege byumvikanisha cyane ko Amerika iri gushyira uburyo bwihutirwa bwo kwitegura ibikorwa bikomeye bya gisirikare mu karere ka Moyen-Orient. Avuga ko izo ndege zishobora gukoreshwa mu gufasha izindi z’intambara ziri mu burasirazuba bwo hagati mu gihe ibikomoka kuri peteroli byazo byaba birangiye.

Mark Mellett, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Ireland, yavuze ko izi ngendo zishobora kuba zigize igice cy’umugambi mugari wo guteza urujijo, mu rwego rwo gutuma Irani igira ibyo yigomwa mu biganiro ku bijyanye na gahunda yayo ya nikleyeri.

Amerika kandi yohereje ubwato bunini bw’intambara USS Nimitz, butwarwaho, bukagwaho indege z’intambara cyangwa zigahagurukiraho, buva mu nyanja yo mu majyepfo y’Ubushinwa bwerekeza mu burasirazuba bwo hagati. Igikorwa cyabwo cyari giteganyijwe muri Vietnam cyahagaritswe, nk’uko byatangajwe na ambasade ya Amerika i Hanoi, mu gihe MarineTraffic yagaragaje ko ku wa kabiri ubwo bwato bwari bugiye muri Singapour.

Ubwato USS Nimitz bwari buherekejwe n’amato y’intambara atwara ndetse akarasa misile zizwi nka DDGs (Guided Missile Destroyers) mu rwwgo rwo gucunga umutekano w'ubwo bwato bukomeye. Hari n’andi makuru avuga ko indege za F-16, F-22 na F-35 zimaze koherezwa mu burasirazuba bwo hagati, nk’uko byemejwe na ba ofisiye batatu ba gisirikare babitangarije ikinyamakuru Reuters.

Gahunda ya nikleyeri ya Irani niyo intego

Irani ifite ibigo bibiri by’ingenzi bya nikleyeri, birimo Natanz na Fordo. Natanz imaze kugabwaho igitero, naho Fordo, iherereye mu misozi ya Qom, ishobora kuraswaho igisasu gikomeye cya MOP (Massive Ordnance Penetrator) cyo kuyisenya. Ibyo bisasu binini bipima ibiro 13,600, bikaba bizwiho kumena ubwirinzi bukomeye cyane.

Igisasu cya MOP gishobora gutwarwa gusa n’indege yo mu bwoko bwa B-2, itagaragara kuri radar. Indege nk'izo zigeze kugaragara ku kirwa cya Diego Garcia kiri mu nyanja y’Abahinde muri Werurwe (03), ku ntera ya km 3860 uvuye muri Irani. Mu mashusho ya vuba ntizikigaragaraho, ariko abasesenguzi nka Greg Bagwell, wahoze mu buyobozi bw’igisirikare cy’ikirere cy’u Bwongereza, bavuga ko izo ndege zishobora gutangira igikorwa igihe icyo ari cyo cyose, ziturutse muri Amerika cyangwa Diego Garcia.

Ese Amerika yaba iri mu myiteguro y’intambara?

JD Vance, Visi Perezida wa Amerika, yanditse ko Perezida Trump ashobora gufata icyemezo gikomeye mu rwego rwo guhagarika burundu gahunda ya nikleyeri ya Irani. Bimwe mu byemezwa ni uko Amerika iri gutegura igitero gikomeye, cyangwa igashyira igitutu kuri Irani ngo yemere amasezerano mashya.

Impuguke zivuga ko Israel, ifatanyije na Amerika, ishobora kuba yiteguye kugaba igitero gikomeye ku bigo bya nikleyeri bya Irani, cyane cyane mu gihe bigaragaye ko ibiganiro bitagize icyo bitanga.

Ibi kandi birashoboka cyane kuko Israeli yamaze gukuraho uburyo bw'ubwirinzi bwa Irani ndetse amakuru avuga ko iki gitero cyaba cyarateguwe mu gihe cy'imyaka irenga 15, aho yubatse n'inzego z'iperereza za Mossad muri Irani.

Abasirikari ba Amerika bo muri Moyen-Orient bamaze iminsi bisuganya, bishyira hamwe, ibica amarenga ko ejo ha Irani hagoye, nubwo ubuyobozi bwayo bwarahiye kutamanika amaboko.

@bbc, @reuters, @ rfi...

 Jun 18, 2025 - 10:57