Zimbabwe yanze  inkunga ya Amerika ya Miliyoni $367 yagombaga gushorwa mu rwego rw' ubuzima

Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko ivuye mu biganiro byo gusinyana amasezerano y’ubufatanye ajyanye n'urwego rw'ubuzima na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari kuzayihesha inkunga ya miliyoni $367 mu gihe cy’imyaka itanu. Icyemezo cyatangajwe ku wa 24 Gashyantare (02) 2026 i Harare, gituma Amerika itangaza ko igiye gutangira guhagarika buhoro buhoro inkunga yayo mu rwego rw’ubuzima, mu gihe abarenga miliyoni 1.2 bafite VIH bitabwaho binyuze muri gahunda zishyigikiwe na yo bashobora kugirwaho ingaruka.

kwamamaza

Amasezerano yari ateganyijwe yari kuba ari yo nkunga nini Zimbabwe yari igiye kubona mu rwego rw’ubuzima iturutse ku baterankunga mpuzamahanga. Yari igamije gushyigikira gahunda zirimo kuvura no gukumira VIH/SIDA, kurwanya igituntu na malariya, kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana no kwitegura guhangana n'ibyorezo.

Ambasaderi wa Amerika muri Zimbabwe, Pamela Tremont, yavuze ko Amerika yababajwe n’icyo cyemezo, ndetse igiye gutangira igikorwa kigoye kandi kibabaje cyo gusoza inkunga yayo Zimbabwe yari isanzwe ihabwa. Yashimangiye ko ayo masezerano yari yubakiye ku ihame ryo gusaranganya umutwaro, aho Zimbabwe yasabwaga kongera buhoro buhoro ingengo y’imari yayo mu buzima hagamijwe kwigira.

Kuva mu 2006, Amerika imaze gushora arenga miliyari $1.9 mu rwego rw'Ubuzima muri Zimbabwe, ndetse igira uruhare mu kugera ku ntego za 95-95-95 mu kurwanya VIH/SIDA. Inyuma y’iki cyemezo, birasa naho cyatewe n'  ikibazo cyo kwizerana, gukorera mu mucyo no gusangira inshingano mu micungire y’inkunga.

Gusa bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko kwanga iyi nkunga kwa Zimbabwe kwatewe no kuba hari ibihano byafatiwe bamwe  mu bayobozi b'iki gihugu harimo Perezida wa Zimbabwe. 

Umwe yagize ati:" Nimujyane amafaranga yanyu! Ni gute wafatira ibihano Perezida w'igihugu ukongera ukagaruka ngo urashaka gukorana n'igihugu cye?!"

 Feb 25, 2026 - 13:34