Ubwongereza: Rishi Sunak yemejwe nka minisitiri w’intebe, asimbuye Liz Truss.

Rishi Sunak yemejwe nka minisitiri w’intebe mushya w’ubwongereza, nyuma yahoo Penny Mordaunt yeguye nk’uhatanira uyu mwanya kubera kubura abamusinyira 100 kugira ngo candidature ye yemerwe.

kwamamaza

Ibi bibaye nyuma yaho amatora yagombaga kuba ku mugoroba w’uyu munsi ndetse Penny yaramaze kubona abamusinyira 30 gusa.

Penny Mordaunt yeguye nyuma yuko ku cyumweru yahakaniye Rishi kumushigikira kur’uyu mwaka nk’uwo bari bahanganye mu matora yegukanywe na Liz Truss.

Yatangaje ubwegure bwe abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter bihita biha amahirwe Rishi Sunak yo kwegukana umwaka wa minisitiri w’intebe, cyane ko ubwo Boris Johnshon yatangazaza ko ataricyo gihe cyiza kuri we cyo guhatana nyuma yo gusoza igikorwa cyo kubona abamusinyira 100, byazamuye kandi amahirwe na Sunak.

Mu itangazo rye, Boris yavuze ko “ ku munota wa nyuma, naje gufata umwanzuro w’uko atari cyo kintu cyiza cyo gukora.  Sinshobora kuyobora neza igihe mutaba muri ishyaka rishyize hamwe mu nteko ishingamategeko.”

Icyakora yasezeranyije gutera ingabo mu bitugu umuntu wese wakwiyemeza guhatana mur’ibi bihe.

Rishi Sunak yanditse amateka yo kuba umwirabura wambere ubaye minisitiri w’intebe mu Bwongereza.

Yaje guhatana kuri iyi nshuro nyuma yo kumva ubwegure bwa Liz Truss agahita  ava aho yari mu biruhuko muri Repubulika ya Dominikani.

Ageze ku kibuga cy’indege , Rishi Sunak  yahamagaye  Penny Mordaunt, waje ku mwanya wa gatatu mu matora aheruka, nawe waje gutangaza ko azahatana mu basimbura Liz Truss, nibwo yamusabye kumushigikira ariko undi amutera utwatsi Rishi Sunak.

Kwegura kwa Penny Mordaunt  gutumye nta matora aba nkuko byari biteganyijwe.

Ubungungu bw’Ubwongereza, umukoro udasanzwe wa  Rishi Sunak

Rishi wahoze ari minisitiri w’imari ku ngoma ya Boris Johnson, mu mpeshyi yaje kwegura bishyira igitutu kuri Boris aregura.

Ubu afite umukoro wo kuzahura ubukungu bw'Ubwongereza bwazahaye ndetse n'ibiciro byazamutse ku isoko.

Uyu niwe wari umukoro wa Liz Truss ariko nyuma yo kutubahiriza ibyo yasezeranyije abongereza, abadepite bateye utwatsi umushinga wa politike ye, bituma uwari minisitiri w'imari yegura ndetse ku cyumuweru na Truss yegura nyuma y'iminsi 45 abaye minisitiri w'intebe.

Icyakora Rishi Sunak azwiho kuba umuhanga mu bijyanye n’imari, yatangaje ko agiye guhatana ku mwanya wo gusimbura uwari wamutsinze, Liz Truss kugira ngo amusimbure nka minisitiri w'intebe, cyane ko yiteguye guhangana n'ibi bibazo.

Icyo gihe yavuze ko yiteguye gushyira ku murongo ubukungu bw’iki gihugu buri mu bibazo mur’iki gihe, anavuga ko azunga abagize ishyaka ry’aba-concervatricebagashyira hamwe ndetse no gukorera igihugu cye.

Rishi Sunak yanavuze ko yazamura imisoro kugira ngo bifashe serivise za rubanda ndetse no kugabanya imyenda Ubwongereza bufite mu bongereza. 

 Oct 24, 2022 - 16:12