Amajyaruguru: Abanyeshuri 700 bo mu miryango itishoboye bahawe ibikoresho by'ishuri

Abanyeshuri 700 biga mu bigo 19 by'amashuli abanza nay'ayisumbuye biherereye mu turere twa Rulindo, Gicumbi na Burera two mu ntara y'Amajyaruguru bahawe n'umuyobozi bw'uruganda bwa COFATOLE ibikoresho by'ishuli mu rwego rwo guteza imbere imyigire yabo.

kwamamaza

Iki gikorwa cyabereye ku rwunge rw'amashuli rwa Burehe ( GS Burehe), riherereye mu murenge wa Cyungo mu karere ka Rulindo, aho aba banyeshuli bahawe ibikoresho birimo amakayi, amakaramu n'impuzankano ( uniform) zaho biga.

Uruganda rwa COFATOLE Ltd rusanzwe rukora ibikorwa biharanira iterambere ry'umuturage, kuri iyi nshuro rwaremeye abanyeshuli batishoboye bahabwa ibikoresho by'ishuli baburaga kugira ngo bige neza.

Ndahimana Jean Marie Vianney, umuyobozi mukuru w'uru ruganda, yavuze ko iki gikorwa ari ingenzi kuko gushora imbaraga mu mwana ari ukwiteganyiriza ejo hazaza.

Yagize ati:" ishoramari ryagutse iyo urebye kure ushobora no kurishora mu bato kuko nibo bazavamo abashoramari, intwari z'ejo hazaza, nibo bazaba bafatiye runini cyane gahunda nyinshi z'iterambere ry'igihugu." 

Nubwo hashize igihe umwaka w' amashuli 2024/2025 utangiye, umubyeyi uhagarariye abandi kuri iki kigo, Mukantabana Dorothée, yavuze ko hari abana batari bafite ibikoresho birimo imyambaro y'ishuli n'ibindi byangombwa nkenerwa bigatuma basa n'abahagaritse kwiga.

Yifashishije urugero, yagize ati:" nk'ubu umwana Wigan mu mwaka wa kane w'ayisumbuye asabwa amakayi 17, ariko ugasanga afite atatu kandi mato. Kandi udafashe ibyo mwarimu yaguhaye atsindwa amasomo. Ibi bikoresho abanyeshuli bahawe biratanga umusanzu mu kongera imitsindire y'abanyeshuli. Twashimiye Imana n'abafatanyabikorwa."

Kobusingye Mary, Umuyobozi ushinzwe uburezi budaheza muri minisiteri y'uburezi, yavuze ko gutanga inkunga nk'iyi bitavuze gufasha gusa, ahubwo bisobanuye no gushora Imari ry'ahazaza heza h'u Rwanda.

Ati:" uburezi nibwo rufunguzo rw'ubushobozi kuko ni ho urubyiruko rubonera ubumenyi, ubuhanga n'icyizere cyo kubaka ejo heza."

Yasabye abanyeshuli bahawe inkunga kwiga batekanye kandi bashyizeho umwete.

Uretse ibi bikoresho bahawe, abanyeshuli banaganirijwe n'abari n'abategarugori bahuriye mu muryango wa NDABAGA, bagize uruhare mu kubohora igihugu, Intore z'umuryango FPR Inkotanyi, abasirikari bahoze ari aba RPA n'abahoze mu ngabo zatsinzwe ( EX -FAR).

Imwe muri gahunda z'uyu muryango ( nawo wagizie uruhare mu itegura ry'iki gikorwa) harimo kuganiriza urubyiruko, cyane abana b'abakobwa, amateka no kubalundisha igihugu.

Biteganyijwe ko ibikorwa nk'ibi bikorwa bizaba ngarukamwaka ndetse bikazakomereza no mu tundi turere twose tw'igihugu, bikorwa n'umuryango Ndabaga na COFATOLE Ltd bafatanyije na Kiliziya Gatolika.

 Oct 7, 2024 - 11:30