ECD Utunyange Rwampara igisubizo ku babyeyi b'amikoro make

Bamwe mu babyeyi bo mu kagari ka Rwampara mu murenge wa Nyarugenge bavuga ko Irerero Utunyange ryaje ari igisubizo kuribo n’abana babo birirwaga ku gasozi batagira aho babasiga bakaba bahura n’ibibazo bitandukanye bitewe no kutagira ubushobozi bwo kubarihira mu mashuri y’inshuke asanzwe.

kwamamaza

Mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima, ubwonko bw’impinja bukora ku ntera itisubiramo, 80% y’ubwonko bw’umwana bukubakwa kugeza ku myaka 3 y’amavuko, naho 75% ku ijana ya buri ndyo ijya kubaka ubwonko bw’uruhinja.

Ingo mbonezamikurire y'abana bato ariyo ECD ikaba ari uburyo bwashyizweho bwo gufasha abana bo muri iyi myaka nkuko biri mu buhamya bw’umubyeyi urerera mu irerero Utunyange ryubatse ku kagari ka Rwampara mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge.

Yagize ati “njyewe irerero ryangiriye neza kuko nsigira umwana umuturanyi bigeraho akanyinuba, ariko hano umwarimu arabafata akabarera aho dutahukiye tukaza tukabafata, mbere byabaga ari ikibazo kuba nagenda nkagendana umwana”.

Ushinzwe kurera abana muri iri rerero Utunyange avuga ko bagitangira bari bafite abana benshi kandi bigira hamwe ariko ubu barizera ko aho bageze ari heza.

Yagize ati “imbogamizi twabanje kugira nari mfite abana benshi cyane kandi ibyiciro byose bitandukanye biri hamwe ariko ubungubu ikintu kinejeje cyane nshimira Leta yacu nuko amashuri tugiye kuyabona”.

Mukamana Clemence umuyobozi wa Pan African Empowerment Rwanda, umushinga ujya ufasha iri rerero Utunyange avuga ko bakora bashyira mubikorwa icyifuzo cya Leta y’u Rwanda aho bamaze gutanga amafaranga arenga miliyoni 4 kuri iri rerero.

Yagize ati “gutekereza ikintu nk’ikingiki ni iby’agaciro, mbere abana babakene rimwe na rimwe babaga bandagaye hano ku mihanda bamwe bakabafata ku ngufu abandi bakahakura ingeso zitandukanye ariko iki ni igikorwa cyiza, niyo mpamvu twaje kugirango dufatanye nabo gukomeza kurera aba bana, twifuza ko abana bava mu mirire mibi”.

Irerero Utunyange ryo mu kagari ka Rwampara ryaje ari igisubizo, Nyirarukundo Bola ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu kagari ka Rwampara ni naho avuga ko bari bafite abana benshi birirwaga ku gasozi batagira ubitaho.

Yagize ati “hari ikibazo cy’uko abana bamwe bajya kwiga abandi ntibagire ubushobozi bwo kujya kwiga, iri rerero icyo ridufasha n'uko ba bana bose baba banyanyagiye hirya no hino twabahurije hamwe birirwa hano, twabikanguriye ababyeyi ahubwo dusanga ni benshi birenze umubare twari dutegereje ECD itubana ntoya ariko k’ubw'amahirwe twabonye umuterankunga ari kutwubakira indi ECD, bizadufasha n’abacikanwe tubazane”.

18 ku ijana gusa y’abana bafite hagati y’imyaka 3 n’6 nibo bonyine bagira amahirwe yo kwiga amashuri y’inshuke.

Kwiga binyuze mu mikino bikaba ari igice cy’ingenzi ku mwana, aho imitekerereze ndetse no kuvumbura bishobora gufasha ubwonko bw’umwana gukura no kwaguka, mumyitwarire yo kubana n’abandi, ubushobozi mu marangamutima, ubushobozi bwo gukemura ibibazo bimwe na bimwe ndetse n’ubushobozi bwo kujijuka.

Kugeza ubu akarere ka Nyarugenge kakaba gafite amarerero 3 harimo n’iri ry’Utunyange muri ibi biruhuko bo bakaba basubukuye amasomo yabo.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Aug 18, 2023 - 10:00