Abitabiriye Ushirikiano Imara biteguye guhangana n’icyahungabanya umutekano w'akarere

Kuwa 5 w'icyumweru dusoje, mu ishuri rikuru rya gisirikare i Gako, hasojwe imyitozo ya gisirikare izwi ku izina rya “Ushirikiano Imara” yahuje ibihugu bigize akarere ka Afurika y’Iburasirazuba. Asoza ku mugaragaro iyi myitozo, Minisitiri w’ingabo Juvenal Marizamunda yavuze ko iki ari ikimenyetso cy’ubufatanye bw’ibihugu bigize aka karere kandi biteguye guhangana n’icyahungabanya umutekano wako.

kwamamaza

Ushirikiano imara, ni izina ryahawe iyi myitozo ya gisirikare ihuza ibihugu bigize akarere k’Afurika y’Iburasirazuba yasojwe kuwa 5 w'icyumweru dusoje.

Ayisoza ku mugaragaro Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda, yavuze ko iyi myitozo yagaragaje ko imikoranire myiza iri hagati y’ibihugu bigize aka karere kandi kiteguye guhangana n’icyahungabanya umutekano wako.

Ati “Ikibazo cyo kunoza umutekano uhuriweho cyakomeje kuzahaza ibihugu mu myaka myinshi, gusa ikinyejana cya 21 cyaje ari karundura, uko ibihe bigenda n’ibyo tubona byagaragaye ko nta gihugu cyonyine ubwacyo cyahangana n’ibi bibazo uko cyaba gikomeye kose. Ubuyobozi bwacu buha agaciro kandi bukishimira ko ibihungu bigize akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, bikorera hamwe mu guhangana n’ibibazo bicyeneye gucyemurirwa hamwe, iyi myitozo yatugaragarije ko binyuze mu mikoranire n’ubufatanye, twahangana n’icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’aka karere kacu, amahoro n’ituze ryako.”

Ibi kandi abihurizaho na Madamu Veronic Nduva, umunyamabanga mukuru w’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba ushimangira ko kubakira ubushobozi inzego z’umutekano w’aka karere ari umuti wo kugarura amahoro.

Ati “akarere k’Afurika y’Iburasirazuba gahura n’ibibazo bikomeye bishobora guhungabanya umutekano n’imibereho y’abagatuye, muri ibyo harimo iterabwoba n’umutekano mucye mu bihugu bituranyi".

Akomeza agira ati "Ni ingenzi cyane kubakira akarere k’Afurika y’Iburasirazuba ubushobozi bwo guhangana n’ibyo bibazo, iyi myitozo ya Ushirikiano Imara ifite intego yo kongerera ubushobozi Abasirikare, Abapolisi, n’Abasivili, mu gutegura gahunda zo kubungabunga no kugarura amahoro, guhangana n’iterabwoba, no kurwanya ibyihebe byo mu mazi”  

Maj. Gen. Andrew Kagame, wari umuyobozi w’iyi myitozo yavuze ko intego yayo yagezweho ashimangira ko itandukaniro uyu mwaka aruko hiyongereyemo kurwanya ibyihebe byo mu mazi.

Ibihugu birimo uburundi na DRC ni bimwe mu bitaritabiriye iyi myitozo gusa Andrew Kagame avuga ko nubwo hari ibihugu bititabiriye biramutse bisabye ubutabazi byabuhabwa.

Iyi myitozo yabaga ku nshuro ya 13, yitabiriwe n’abangana na 1152 barimo Abasirikare, Abapolisi, n’Abasivili baturutse muri Uganda, Tanzania, Kenya n’u Rwanda.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Bugesera 

 Jun 24, 2024 - 08:30