Ibihugu by’Afurika bikomeje kwanga kohereza abakoze Jenoside babihungiyemo

Inzego z’ubutabera mu Rwanda zivuga ko ibihugu by’Afrika bikomeje kwanga kohereza abakoze Jenoside babihungiyemo kubera gutanga ruswa kwa bamwe muri aba bakurikiranwe ndetse no kuba bamwe barahawe umwanya mu buyobozi bw’ibihugu.

kwamamaza

Inzego z'ubutabera z'u Rwanda zivuga ko kuva mu 1998 zashyize imbaraga mu gushishikariza ibihugu bicumbikiye abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba harabayeho no gusinya amasezerano y'ubufatanye mu guhana abakekwaho ibyo byaha bahunze u Rwanda ngo batabwe muri yombi boherezwe mu Rwanda.

Dr. Wibabara Charity umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi mu bushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda,avuga ko nubwo ubushake bwa politiki ari buke bwo kohereza aba bakekwaho Jenoside ngo no gutanga ruswa kwa bamwe ni imbogamizi ikomeye.

Yagize ati "ntabwo twakirengagiza ruswa, usanga bano bantu benshi bahunze u Rwanda ndetse baragiye bakekwaho ko bagize uruhare mu gukora icyaha cya Jenoside usanga kenshi batanga ruswa ku nzego z'ubutabera kugirango bwa buryo bwo koherezwa biciye mu nkiko bakaburana usanga hari ikintu cya ruswa".  

Harindintwari Jean Claude umwanditsi w’urukiko rushinzwe gukurikira ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi mu Rwanda, we asanga nta mbogamizi ihari mu kuburanisha abakoze Jenoside bityo ko n’ibihugu bya Afrika bikwiye kubohereza bakaburanishwa.

Dr. Wibabara Charity avuga ko gusaba ibihugu bya Afurika gukurikirana ababihungiyemo bakekwaho Jenoside ngo leta y’u Rwanda yiyemeje kandi idasubira inyuma.

Yagize ati "icyo kiri ku mutima w'igihugu kiri no mu bintu by'ibanze ariyompamvu usanga mu bushinjacyaha dufite ishami ryihariye rishinzwe gukurikirana no gushakashaka abakoze Jenoside, ubushinjacyaha bwatangiye gukurikirana ntitwohereze impapuro gusa ahubwo tujyeyo turebe icyo barimo barakora, iyo dukurikiranye hari ibyo tugenda dukemura kugirango ubutabera bube bwanozwa".     

Kuva mu 1998 u Rwanda rumaze kohereza impapuro 1148 zo guta muri yombi abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihugu 33 byo hirya no hino ku Isi rusaba ko abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye muri ibi bihugu bakurikiranwa. 

Abamaze gutabwa muri yombi bakanoherezwa mu Rwanda kuri ubu babarirwa kuri 29, harimo abirukanwe n'ibihugu bahungiyemo ndetse n'abandi boherejwe mu Rwanda binyuze mu masezerano mpuzamahanga, ni mugihe abagera kuri 25 aribo bamaze kuburanishwa n'inkiko zo mu Rwanda.  

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Jan 24, 2023 - 06:23