Musanze: Ubusinzi bukabije buri guteza umutekano muke

Abatuye mu kagari ka Cyabararika mu karere ka Musanze baravuga ko bahangayikishijwe n’ahazaza kubera ko abato n'abakuru bose baba basinze mu gitondo.

kwamamaza

Saa Tatu z’amanywa iyo ugeze mu kagari ka Cyabararika umurenge wa Muhoza wo muri aka karere ka Musanze, abantu mu ngeri zose, aha baba batangiye kunywa inzoga kandi rwose bisanzuye.

Benshi uba usanga bibaza ku hazaza h’urubyiruko ruzinduka rusangira inzoga n’abasaza bo muri aka gace nyamara bagakwiye gukora shuguri zishabika amafaranga n’ibindi.

Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice nawe yemeza ko ubusinzi bukabije aha muri aka gace buhari koko, akabwira abakuru ko bakwiye gufata iya mbere bakagira abato inama ubusinzi bakabuhagarika kuko buteza umutekano muke ari nako busubiza inyuma iterambere ry’igihugu muri rusange.

Ati “hari ikibazo gikomeye cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ikibazo gikomeye cyo gukoresha inzoga z’inkorano n’ubusinzi bukabije bijyanye nabyo, abantu banyweye izo nzoga z’inkorano zikabatera kujya mu byaha, abantu aho kugirango bakore ugasanga mu masaha y’umurimo nibwo bibereye mukabari”.  

Ikibazo cy’ubusinzi bukabije si icyaha muri Cyabararika y’akarere ka Musanze gusa kigaragara, kuko no hirya no hino muri iyi ntara ahenshi mungeri zose, abagore n’abagabo hari aho usanga basinze kare, ababireberera kuruhande bagasanga kugira ngo urubyiruko rubyirukane uyu muco hari aho banawigira ku babyeyi, ibisaba ko inzego bireba zifatira bugufi bitarafata indi ntera.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star I Musanze

 Sep 4, 2023 - 14:10