"Abashinja u Rwanda gufata nabi cyangwa kwirukana impunzi bazanyomozwa n'ibikorwa" Minisitiri Murasira

Impunzi zikambitse mu ntara y'Amajyepfo ziragaragaza ko umunsi mpuzamahanga w' impunzi wizihijwenku wa kane, ku ya 20 Kanama(06), zarafashijwe gukora imishinga iziteza imbere, bikazamura igipimo cyimibereho myiza yazo. Ni mugihe Minisiteri yIbikorwa byUbutabazi mu Rwanda ivuga ko abashinja u Rwanda kudafata neza impunzi, bazanyomozwa nimishinga ruzihuza nayo zikiteza imbere; irimo nuwashowemo asaga miliyari 100 z'amafaranga y'u Rwanda.

kwamamaza

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'impunzi, byabereye mu nkambi ya Mugombwa iherereye mu karere ka Gisagara irimo impunzi zisaga 11,900. Binyuze mu mbyino, indirimbo, nimikino, zagaragaje amarangamutima yazo nakanyamuneza bitewe no gufatwa nkabenegihugu. 

Bavuga ko biga, bakivuza, utsinze ikizamini cyakazi akagahabwa, bakabona inguzanyo mu bigo byimari, ndetse bagahabwa nibyangombwa.  

Nk'ab i Mugombwa, barimo abakora ubukorikori nkubudozi bwimyenda ,gutunganya inkweto, kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi nubworozi, gutanganya ubwiza nimideri ndetse nibindi....

Baganira n'Isango Star, umubyeyi umwe, yagize ati:" ndadoda ngakora ibikapu byo guhahiramo, ibyibo ndetse n'inkoko , ibikapu ndetse n'imipira by'abana byo ku ishuli. Bindinda kuba nagira imitima yo guhangayika."

Undi yagiize ati:" dukora biscuits, imigati, amandazi, amacake, ama- gateaux. Hari abo duha akazi kandi natwe tukabona icyo kurya. Mbese urebye mu buzima ntabwo biba bigoye cyane, ku buryo umuntu avuga ngo akantu akeneye k'ibanze akabona nta kibazo."

Undi mubyeyi avuga ko akora amavuta yo kwisiga ndetse n'irangi ryo gusiga amazu kandi byamuzamuriye imibereyo, ati:" dukora amavuta, amasabune, igikotori n'irangi.tutaragera muri uyu mushinga, ubuzima bwari bukomeye kuburyo wabona n'umuntu uguhaye 1000Frw wumva aaguhaye isi n'ijuru. Ntabwo tubayeho nabi kubera ko turi mu gihugu cy'u Rwanda ahubwo tubayeho neza kandi dukorana n'abanyarwanda, ibyo kuvuga ngo umutekano muke, ntabyo ndetse nta n'ibyo twigeze kuva nagera hano kandi mparangije imyaka 10. Yewe no mu rugo rwanjye, ndi umumaman wibana, nta hohoterwa ndahura naryo."

Ubwo hizihizwaga uyu munsi mpuzamahanga wimpunzi, Uhagarariye ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku biribwa, Uhagarariye ishami ryita ku mpunzi, Uhagarariye umuryango w'abumwe bw'Iburayi n'uhagarariye umuryango w'abibumbye, bashimiye leta yu Rwanda uruhare igira mu kwakira neza no kwita ku mibereho myiza y'impunzi. 

Minisitiri w'ibikorwa by'Ubutabazi, Albert MURASIRA, yashimiye impunzi imyitwarire myiza ikomeje kuziranga, azisaba gukomeza uwo muco. 

Anavuga ko abashinja u Rwanda kudafata neza impunzi, bazanyomozwa nibizikorerwa binyuze mu mishanga iziteza imbere irimo nuwitwa #JyaMbere washowemo asaga Miliyari 100 y'amafaranga y'u Rwanda.

Ati:" impunzi ziba hano zadutangira ubuhamya bw'uburyo tuzakira. Tuba twifuza ko impunzi zafatwa neza kimwe n'abandi bandaranaike basanze hano kuko nabo ni abantu kandi guhunga ntabwo ari icyaha. Numva rero abo bose bagiye bavuga ko u Rwanda rudafata neza impunzi cyangwa rwirukana impunzi, ibyo byose nta hantu bishingiye,tuzagenda tubinyomoreza mu bikorwa."

Umunsi mpuzamahanga wi'impunzi wizihizwa hagamijwe kureba ibibazo zifite no kubishakira ibisubizo. Ni umunsi usanze iziri mu Rwanda zisaga 135,809, u Rwanda rwarazihuje n'imishinga izifasha kwigira binyuze mu burezi, ubuvuzi, ndetse no guhanga imirimo, aho kuva mu 2020 kugera mu mpera zukwezi kwa 5 uyu mwaka, iyi mishanga yari imaze kugendaho asaga miliyoni 189 mu madori ya Amerika, miliyali 249 y'amafaranga y'u Rwanda. 

U Rwanda kandi runakira abimukira aho kuva mu 2019, kugeza ubu hakiriwe abantu 2 355, barimo 1 752 babonye ibihugu bibakira. 

@Rukundo Emmanuel/ Isango Star_ mu nkambi ya Mugombwa- Intara y'Amajyepfo.

 Jun 21, 2024 - 14:08