RAB yagize akavuyo mu mitangire y’amasoko

Akavuyo mu mitangire y’amasoko n’amakosa y’abayobozi mu micungire y’umutungo bikururira Leta igihombo gikabije, ni bimwe mubyo abayobora ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB, batanzeho ubusobanuro imbere y’Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’imari ya Leta, PAC.

kwamamaza

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’imari ya Leta, PAC, bagaragaje ko ubwo basesenguraga raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y'umwaka warangiye mu kwa 6 kwa 2022, basanze mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), harangwamo akavuyo mu mitangire y’amasoko ndetse no kuba abayobozi b’iki kigo bakora amakosa mu micungire y’umutungo wa Leta, ibi bikaba byarateje igihombo gikabije, mu gihe ngo iyi micungire mibi imaze kuba karande muri RAB.

Dr. Telesphore Ndabamenye Umuyobozi mukuru wa RAB, avuga ko koko bafite ibibazo no mu micungire y’abakozi, icyakora yemerera Abadepite ko bagiye kwikosora.

Yagize ati "...................ibintu bigiye kuvugururwa, mwaduha igihe tukabikosora kuko birashoboka".  

Urugero rw’ibihombo harimo ibyaturutse ku masezerano yizwe nabi muri RAB, harimo umushinga wo gufata amazi no kuhira wa Mahama 1 na Mahama 2, aho amafaranga RAB yahombeyemo ari akabakaba miliyari 3 mu mafaranga y'u Rwanda, amasezerano yo kubaka ikigo cy’icyitegererezo mu guhinga bya kijyambere afite agaciro ka Miliyari zisaga 12 mu mafaranga y'u Rwanda, uyu  mushinga ukaba waraje gukorwa nabi ku buryo ngo bizatuma RAB yishyura amafaranga y’ikirenga asaga miliyoni 853.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Sep 11, 2023 - 14:52