Huye: Urubyiruko rutunganya imyanda ruragira inama abandi

Mu karere ka Huye, hari urubyiruko rutunganya imyanda iva mu mujyi rukayikoramo ifumbire y’imborera mu buryo bwa gihanga n’amapave, ruvuga ko rudacibwa intege n’abaruseka kuko byaruteje imbere rukagira inama n’abandi.

kwamamaza

Mu kuvangura iyi myanda, uru rubyiruko rw’iganjemo urw’abakobwa rwanarangije kwiga, ibora ruyibyazamo ifumbire y’imborera ifungwa mu mifuka, itabora rukayibyazamo amapave n’ibindi……ngo bataraza muri aka kazi, bari bugarijwe n’ubukene, ariko ubu hari impinduka mu miryango yabo.

Umwe yagize ati "mbere yuko nza gukora kano kazi ntabwo nari mbayeho neza cyane, ibyo nakeneraga byose ntabwo ariko mu rugo babibonaga".

Akazi bakora ko gutunganya imyanda ngo kabakururira ibigusha bituruka ku basuzugura ibyo bakora nyamara bakabaguza amafaranga. Uru rubyiruko, rukaboneraho no kugira inama bagenzi babo barimo abize bumva ko inzara n’imisatsi byabo byakwandura baramutse bakoze mu myanda.

Umwe yagize ati "hari abatubwira bati kariya kazi kanyu gahemba make, mukora mumyanda, muba musa nabi ariko kuko uba uzi icyo ukurikiranye ntabwo ubitaho ukomeza akazi kawe".

Undi yagize ati "urataha bakaguseka gusa iyo wahembwe ubona abaza kukwaka amafaranga bakuguza amafaranga".

Undi yakomeje agira ati "ntabwo ari byiza kurangiza amashuri ngo ujye kwicara hariya ngo uvuge ngo uzabona ikintu cyose aruko ugiteze ku babyeyi, iyo umaze kuba mukuru n'ababyeyi barafashwa, icyiza nk'urubyiruko ni ugushaka akazi ukabona ikintu kiguturutseho ukarya wakoze niho nejo ubuze wa mubyeyi ubasha kugira icyo wigezaho".  

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege, we ashima imyitwarire y’uru rubyiruko mu gushaka ibisubizo byabo n’iby’ibibangamiye abaturage, kandi ngo ruzakomeza gufashwa no kugirwa inama.

Yagize ati "ruriya rubyiruko turabashimira ko bumvise ubutumwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akunda kugeza ku rubyiruko by'umwihariko kudatega amaso ahubwo guhaguruka bakihangira imirimo,abenshi bagiye bafashwa na leta kwiga ariko nyuma basohotse bagakora imishinga ibabayarira inyungu ariko bagatanga n'ibisubizo ku bibazo bigenda bigaragara aho dutuye, mbere yuko batangira gukora, mu mujyi wa Huye byari bigoranye, ugasanga imyanda ituruka mungo hirya no hino irandagaye, turabafasha cyane naho bakorera akarere karabafashije".           

Iyo uru rubyiruko ruri gutunganya iyi myanda, ubona ko rushishikariye umurimo rukora, nta pfunwe rufite nkuko bamwe mu barubona ngo babifata. ibi bikaba byaba isomo ryiza kuri buri wese wumva ko, umurimo uyu n’uyu atawuha agaciro kandi utunze ba nyirawo.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Huye

 Jan 19, 2023 - 08:49