Rwamagana: Hibutswe Abatutsi biciwe i Mwulire muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu karere ka Rwamagana i Mwulire bibutse ku nshuro ya 29 Abatutsi biciwe ku musozi wa Mwulire muri Mata 1994, aho bagerageje kwirwanaho bakoresheje amabuye ariko interahamwe ndetse n'ingabo za Habyarimana zibarusha ubwinshi n'imbaraga zirabica.

kwamamaza

Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Mwulire mu karere ka Rwamagana, bifashishije intwaro gakondo birwanyeho ngo baticwa n’interahamwe ndetse n’ingabo zari iza Habyarimana, nyuma y’iminsi micye,interahamwe zifashijwe n’izo ngabo zaje kubarusha ubwinshi n’imbaraga, bigeze ku manywa tariki 18 Mata batangira kubica, abarokotse bahungira mu duce twa Gishari, Nkamba ndetse na Ruramira muri Kayonza.

Mukarubuga Egidie na Rwakibibi Pascal,barokokeye ku musozi wa Mwulire barasobanura uko byabagendekeye ndetse bakanashima ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi kuko zabasubije ubuzima.

Mukarubuga Egidie yagize ati "mu batundaga amabuye nanjye nari ndimo duhangana nabo dukoresha amabuye, twagize ubutwari tugerageza kwirwanaho, tugomba kurushaho kwiyubaka tukumva ko tugomba gukomera".   

Rwakibibi Pascal nawe yagize ati "bararwanye baricwa, ntabwo warwana urwanisha amabuye abandi barwanisha imbunda ngo ubatsinde byari ukwirwanaho, ariko nibura bitwereka ko bigomba kugerageza, tugomba kubaho tudateze amaboko, turashimira ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zaduhaye ubuzima".   

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula, yihanganishije abarokokeye ku musozi wa Mwulire anabashimira uburyo bagerageje kwirwanaho ngo babashe guhangana n'abicanyi. Asaba ko kwibuka byaba umuco w'abanyarwanda kugira ngo abagiye batazazima ariko anasaba abarokotse gukomeza kwiyubaka ndetse no kubaka igihugu.

Yagize ati "ni inshingano za buri wese kwibuka , kwibuka ni ugushimangira amahitamo yacu,kwibuka ngo abacu bagiye batazazima kandi natwe twitere imbaraga twiyibutsa ibyabo twakundaga, icyo twabigiyeho n'umumaro bari badufitiye ndetse n'igihugu muri rusange, dukomeze duharanire ituze n'ubumwe ibyahise ni ingenzi mu kutuyobora mu mahitamo mazima dushaka inzira yo kugera ku mahoro n'iterambere".    

Kugeza ubu,urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire mu karere ka Rwamagana,rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, igera ku 26,930.

Muri uru rwibutso hashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri 28 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside bo mu miryango itanu itandukaniye.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Apr 19, 2023 - 09:19