Musanze: Bamaze imyaka 12 bishyuza ingurane z'imitungo yabo

Hari abaturage bo mu murenge wa Musanze bavuga ko binubira kuba bamaze imyaka 12 basiragira basaba ingurane z’imitungo yabo yangijwe n'ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi.

kwamamaza

Aba baturage bo mu kagari ka Nyarubuye umurenge Musanze wo mu karere ka Musanze, bavuga ko bamaze imyaka 12 yose bategereje ingurane y’imitungo yabo yangijwe n'ibikorwa by’umuyoboro w’amashanyarazi waturutse mu murenge wa Shingiro ukanyura mur'uyu murenge wabo ugakomeza mubindi bice bitandukanye byo muri aka karere, ariko bakaba batarazihabwa nyamara badasiba kwizezwa ko bagiye kuzihabwa.

Umwe ati "batubariye muri 2011, twarategereje turaheba, baratubwiye ngo tujyane udutabo twa konte zacu n'amarangamuntu n'ibyangombwa byose baratubwira ngo dutegereze bazatwishyura, kuva icyo gihe bishyuye bamwe abandi twarategereje twarahebye".   

Ngo bashingiye kunshuro bamaze gusiragizwa kuri ayo mafaranga y’imitungo yabo yangijwe, hari abavuga ko byadindije iterambere ryabo, bagasaba ko bakishyurwa.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nsengimana Claudien avuga ko bagiye kwihutira gukurikirana iki kibazo cy’aba baturage kimaze imyaka ingana gutya ngo bamwe bakaba batangira kwishyurwa muri uku kwezi kwa mbere kw'uyu mwaka wa 2024.

Ati "hari abantu bagomba kwishyurwa mu ntangiriro z'uku kwezi kwa mbere, amakuru ahari ni uko hari itsinda rigiye kwishyurwa muri ubwo buryo cyane cyane ku bantu bari bujuje ibisabwa batanze ama konte, ibyangombwa by'ubutaka".   

Mu mitungo yabo yangirijwe n’ikorwa ry'iyo miyoboro y’amashanyarazi, yiganjemo amashyamba, ibihingwa nk’ibishyimbo n’ibirayi, ibigori n’ibindi, ngo kuba imyaka 12 yose ishize basiragizwa mu buyobozi butandukanye, bavuga ko bakomeje guhangana n’ingaruka zabyo kuko kuva kurwego rw’akagari n’umudugudu, kugeza kurw'intara y’Amajyaruguru hose iki kibazo bakihagejeje ari nako ubuyobozi bugenda busimburanwa ntakirakorwa ku kibazo cyabo .

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango star  Musanze

 Jan 3, 2024 - 07:41