Uruhare rwo kwimakaza ihame ry'uburinganire mu kongera umusaruro

Bamwe mu bakora ubworozi butanga umukamo baravuga ko nyuma yuko bigishijwe iby’ihame ry’uburinganire ndetse bakabishyira mu bikorwa babonye umusaruro uvuye mu bworozi bwabo ndetse ko ugushyira hamwe byatumye umukamo wiyongera kandi binagabanya amakimbirane mu miryango yabo.

kwamamaza

Binyuze mu mushinga wakorewe mu turere 12 tw’u Rwanda wo kuzamura no guteza imbere ubworozi butanga umukamo, Gender action learning system (GALS) igamije kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye aho ngo bifasha abakora ubwo bworozi nk’umuryango gukorera hamwe bakagena igenamigambi rinoze maze umusaruro uvuyemo ukagirira bombi umumaro n’ umuryango muri rusange.

Ndagijimana Alexis umuyobozi w’umushinga Rwanda Dairy Development Project (RRDP) umushinga wa MINAGRI ushinzwe guteza imbere ubworozi butanga umukamo mu kigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB nibyo agarukaho.

Ati "GALS ni uburyo bwo kugirango dukangurire aborozi bacu bagire amahame ajyanye n'ubwuzuzanye, kurwanya amakimbirane ndetse bakagira ubwuzuzanye, kera abagabo bagurishaga amata bakaba batavuganye n'abagore babo, iyo twigisha abantu ibijyanye n'amahame yo kugabanya amakimbirane ndetse n'ubwuzuzanye byarafashije cyane kugirango aborozi bacu bakorere igenamigambi hamwe, ibyo birafasha kugirango umuryango utere imbere".      

Aborozi baturuka mu turere dutandukanye bagaragaza isano y’umusaruro mwiza w’ubworozi hamwe no kwimakaza ihame ry’uburinganire ndetse ngo abo nyuma yo kubimenya byarabafashije ku buryo bugaragara.

Umwe ati "umugabo aba yumva ko itungo riri mu rugo aba agomba kuritwara ku isoko amafaranga akumva ko ari aye cyangwa n'umugore akumva ko  inka iri mu rugo ari iy'umugabo utajya mu kiraro ngo uyikukire, ariko iyo mwamaze kwiga neza aya masomo mukumva ko mukeneye iterambere, mu gihe umugabo yagiye umugore yumva ko yayikorera ibisabwa byose n'umugabo gutyo".  

Undi ati "mbere yuko nigishwa basanze tubanye mu makimbirane, imitungo ifatika yari iyanjye umugore yahereraga mu by'abana no mu bijyanye n'imyaka, nakundaga kunywa cyane ngasinda, nasabye imbabazi umudamu wanjye tubasha gushyira hamwe dutangira umushinga w'iterambere".   

Kugeza ubu guhera mu mwaka 2021 mu turere 3 muri buri ntara turimo Nyagatare, Rwamagana, Kayonza, Gicumbi, Burera, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Nyanza, Huye na Ruhango, abigishijwe bagera ku 6059.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star 

 Nov 23, 2023 - 13:54