Hagiye guhyirwaho uburyo bushya bwo kugenzura abagiye kuva mu bigo gororamuco

Hari abavuga ko bamwe mu bafatirwa mu byaha by’urugomo n’ibiyobyabwenge bajyanwa kugororwa mu bigo gororamuco bitandukanye harubwo bavayo batarabiretse maze nyuma y’igihe bakongera bakagaragara muri ibyo byaha bitandukanye biteza umutekano muke.

kwamamaza

Bamwe mu baturage baganiriye na Isango Star baravuga ko hirya no hino hari aho usanga ibikorwa bibangamira abaturage n’umudendezo wabo ariko bikagaragara ko bikorwa na bamwe mu rubyiruko rumwe aho ruba rwarajyanwe mu bigo gororamuco kubera ibyo byaha ariko ntibahinduke ahubwo bavayo bakikomereza bwa buzima bari babayemo na mbere hose.

Ibyo Madame Ingabire Assumpta Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko icyateraga ibyo aruko hapimishwaga ijisho umuntu ugomba gusohoka mu bigo gororamuco ariko ngo ubu hagiye gushyirwaho uburyo bushya hakoreshejwe siyansi, aho bizagabanya icyo kibazo cy’abava muri ibyo bigo nyamara batagororotse.

Yagize ati "turashaka guhindura uburyo twakoraga igenzura, tukareba ese uyu muntu nubwo yize umwuga yiteguye gusubira hanze, igenzura dushaka gukora ni irirebana n'ibijyanye na ya myitwarire na ya myifatire, ubundi twajya dusigarana abo tubona ubapimishije ijisho ukabona atarahinduka, ari ugupimisha ijisho, ariko turashaka kubikora mu buryo bwa siyansi, igihe tumumaranye akagira ibindi bizami akorerwa".

Yakomeje agira ati "Iryo genzura twarikoraga ku bumenyi bufatika hari ibindi tutajyaga dusuzuma ariko turashaka kubihindura nibashaka bajye bamara imyaka 3, bisaba ikiguzi kuri Leta ariko tugomba kubikora kugirango turengere abaturage bacu".           

Mu bigo bitatu bishinzwe igororamuco, bimaze kwakira abantu barenga 43,005 muri rusange, aho mu bigo by’igororamuco by’igihe gito (Transit Centers), hamaze kunyuramo abarenga 402,862 ariko ngo abagera kuri 23% barongera bakagaruka basubiye muri ibyo byaha.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jul 21, 2023 - 07:28