
Abakorerabushake ba croix rouge bahuguwe ku guhangana n'indwara y'ubushita bw'inkende
Aug 12, 2024 - 09:02
Umuryango utabara imbabare Croix Rouge y’u Rwanda, wahuguye abakorerabushake bawo ku kwirinda no gufata ingamba zo gukumira no kurwanya indwara y’ubushita bw’inkende (MonkeyPox). Aba bakorerabushake bavuga ko aya mahugurwa agiye kubafasha guhangana n’iyi ndwara banarinda abaturage mu turere bakoreramo.
kwamamaza
Indwara y’ubushita bw’inkende yaragaye bwa mbere mu Rwanda mu mpera za Nyakanga 2024, u Rwanda rwiyongera ku bindi bihugu byagaragayemo iyi ndwara izwi nka MonkeyPox cyangwa Mpox.
Kuba u Rwanda ruhana imbibi na RDC, igihugu cyugarijwe n’iyi ndwara, biri mu byatumye umuryango utabara imbabare Croix Rouge y'u Rwanda uhugura abakorerabushake bawo bo mu ntara y’uburengerazuba ku kwirinda no gufata ingamba zo gukumira no kurwanya indwara y’ubushita bw’inkende.

Mazimpaka Emmanuel, umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri croix rouge y’u Rwanda avuga ko bari gufasha leta guhangana n’iki kibazo.
Ati "icyatumye duhugura abakorerabushakake ni ukugirango nka Croix Rouge y'u Rwanda dukomeze kugera kuri ya ntego yacu yo gukomeza kuba umufasha wa leta mu bikorwa by'ubutabazi harimo gukomeza gukangurira abaturage kugirango barusheho kugira ubuzima bwiza, hari indwara y'ubushita bukomoka ku nkende ni ngombwa ko dukora ubukangurambaga, abakorerabushake bacu bakamenya iby'iyo ndwara tugafata n'ingamba".

Abahawe aya mahugurwa bavuga ko kuba batari bafite amakuru ahagije kuri iyi ndwara kandi bakorera mu turere duhana imbibi na DRC igaragaramo cyane ubushita bw’inkende byari imbogamizi, ariko hari icyo batahanye ndetse bagiye gufasha abaturage aho bakorera.
Umwe ati "tuba dufite ingaruka nyinshi zo kuba twakandura kubera ko dutuye kumipaka, aya mahugurwa aradufasha cyane".
Undi ati "icyo tuzashishakariza abaturage ni ugutangira amakuru ku gihe, igihe haba hagaragaye ibimenyetso by'indwara iyo ariyo yose baba bakwiye kumenyesha inzego z'ubuzima zibishinzwe ndetse n'abatabazi ba Croix Rouge y'u Rwanda baba bari hafi yabo".
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, buvuga ko mu Rwanda hari ubushobozi bwo guhangana n’indwara y’ubushita bw’inkende gusa ngo abanyarwanda bakwiye gukurikiza ingamba zo kwirinda.
Dr. Edson Rwagasore, umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC ati "Mpox ni indwara yandura ariko amavuriro yacu mu gihugu afite ibyangombwa byose ndetse n'ubushobozi bwo kuyivura igakira cyane cyane iyo uyirwaye agiye kwa muganga hakiri kare, icyo dusaba nuko abantu bose bakurikiza ingamba zihari zo kwirinda arizo; kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso no kwihutira kujya kwa muganga mu gihe ugaragaje kimwe mu bimenyetso bya Mpox".

Kugeza ubu Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni yo iza ku isonga mu kugira umubare munini w’abarwaye iyi ndwara ndetse n’abahitanwa na yo. Ni mu gihe ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ryatangaje ko rigiye gushyiraho komite iziga kuri iyi ndwara ikemezwa nk’icyorezo cyugarije Isi.
Inkuru Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


