Perezida Paul Kagame yasabye Perezida mushya wa Sena gushyira imbere inyungu z’abaturage

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Dr. Kalinda François Xavier uheruka kugirwa umusenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yarahiriye izi nshingano ahita anatorerwa kuba Perezida wa Sena.

kwamamaza

Mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imbere y’abasenateri n’umukuru w’igihugu, Dr. Kalinda François Xavier yabanje kurahirira inshingano yahawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda zimwinjiza mu nteko ishinga amategeko mu mutwe wa Sena.

Nyuma yo kwakira izi ndahiro hakurikiyeho igikorwa cyo gutora Perezida wa Sena usimbura Dr. Iyamuremye Augustin weguye kuri izi nshingano ndetse yegura no ku ku nshingano zo kuba umusenateri mu kwezi kwa 12 umwaka ushize w'2022.

Kuva uyu yeguye kugeza kuri uyu wa mbere Sena y’u Rwanda yari iyobowe by’agateganyo na Hon. Nyirasafari Esperance. Uyu yafashe umwanya w’ijambo, yamamaza Senateri Dr. Karinda Francois Xavier, mu gihe undi mu kandida watanzwe ari Hon. Umuhire Adrie wahise avuga ko ahariye Dr. Kalinda.

Nyuma yo gutorwa ku bwiganze burunduye bw’amajwi 100% y’Inteko itora yari igizwe n’abasenateri 26, Senateri Dr. Kalinda Francois Xavier yashimiye Perezida Paul Kagamme ku cyizere yamugiriye.

Yagize ati "mbere na mbere ndagirango mbashimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubw'icyizere mwangiriye mungira umwe mu ba senateri mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda". 

Amaze kwakira indahiro ya Hon. Kalinda François Xavier, Perezida Paul Kagame yamusabye gukora neza inshingano ze ashyira imbere inyungu z’abaturage, ndetse amwizeza ubufatanye.

Yagize ati "imirimo twese dushinzwe ku nzego zitandukanye, tugomba kuzuzanya bityo tugateza igihugu cyacu imbere, abanyarwanda baba badukurikira twese dushobora gutekereza ibiba biri mu mitwe yabo, bavuga bati bariya bayobozi bari hariya bashyizeho n'umuyobozi mushya perezida wa Sena, icyo bagiye gukora gikomeza kugera no guhindura ubuzima bwacu kugirango bube bwiza kurusha ni iki? icyo kibazo nubwo kibazwa ku ruhande rw'abaturage n'abandi bose batuye igihugu cyacu ubundi nitwe dukwiriye kuba turi abambere kwibaza".    

Uyu Dr. Francois Xavier Kalinda uyoboye Sena y’u Rwanda, avuka mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kitabi, afite impamyabushobozi y’ikirenga mu by’amategeko y’ubucuruzi yavanye muri Kaminuza ya Ottawa muri Canada, yabaye umudepite mu nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika asimbuye Depite Celestin Kabahizi weguye, kuva mu mwaka w’2015.

Kuri ubu yari umwe mu bagize urwego rwa Kaminuza rushinzwe imyigire n’imyigishirize, ndetse yanabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda igihe kitari gito mu ishami ry’amategeko.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Jan 10, 2023 - 06:35