Urwego rw’ubucamanza mu Rwanda rurasaba kuvugurura amategeko yorohereza ubuhuza

Urwego rw’ubucamanza mu Rwanda rurishimira ishyirwaho rya politiki y'ikurikiranacyaha na politiki yo gukemura ibibazo mu bwumvikane bitanyuze mu nkiko aho bazitezeho kugabanya imanza zigana inkiko zimwe zigatinda kuburanishwa. Ariko bagasaba kuvugurura n'amategeko amwe namwe mu rwego rwo gutuma inzira y’ubuhuza igendera ku mategeko.

kwamamaza

Kuri uyu wa kabiri Minisiteri y'Ubutabera yatangije ku mugaragaro politiki y'ikurikiranacyaha ariyo (Criminal Justice policy) na politiki yo gukemura ibibazo mu bwumvikane bitanyuze mu nkiko izwi nka (Alternative Dispute Resolution policy), ziherutse kwemezwa n'inama y'Abaminisitiri yo ku wa 08/09/2022.

Agaruka ku kamaro zizagira mu butabera n’ubucamanza, Mme Beth Murora Umunyamabanga mukuru mu rukiko rw’ikirenga, aravuga ko izi politiki zombi bazitezeho kuzafasha mu kugabanya imanza usanga zitinda mu nkiko ku bwinshi.

Yagize ati "imanza zitugeraho harimo inyinshi ubona koko zakagombye kuba zakemuwe bitarinze kugera mu nkiko ariko kuko inzira z'amategeko zibiteganya biba ngombwa ko zakirwa kugirango ziburanishwe, izi manza rero binyuze muri iyi politike zatangijwe na gahunda ziriho birashoboka ko habaho ubuhuza n'uburyo abahuye n'ibyo bibazo bashobora kwemera bagafashwa gukemura ibibazo byabo bitagombye kuza mu nkiko bityo bigafasha mu gukemura imanza z'umurengera zikomeza ziza mu nkiko".  

Nyamara ngo hakenewe imbaraga mu kuvugurura amwe mu mategeko akorohereza inzira y’ubuhuza.

Beth Murora yabigarutseho agira ati "hari amategeko amwe nibyo bizaba ngombwa ko avugururwa kugirango noneho n'izakirwaga zibe zakemurwa kuko hazaba hamaze kujyaho amategeko yemeza koko ko izo manza zikwiriye kubanza zigakorerwa ubwumvikanishe".  

Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera w'u Rwanda, avuga ko koko ibi byatekerejweho, kandi ko mu mategeko harimo azahindurwa.

Yagize ati "izi politike zizaganisha mu guhindura bimwe mu mategeko ntabwo ari byose kandi nabyo byaratangiye uburyo bwo guhindura aya amategeko". 

Gutinda kw’imanza no kugira ibirarane byinshi, ni bimwe mu bibangamiye ubutabera bw’u Rwanda, ndetse inzego zitandukanye zikomeje kugaragaza ko hakwiriye kugira igikorwa mu maguru mashya.

Imibare y’inzego z’ubutabera, igaragaza ko kuva muri 2019 mu nkiko z’ubucuruzi honyine hakiriwe ibirego 9,576 harangizwa 9,380 naho urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwo rwakiriye imanza 3,938, hakemurwa 3,243 mu gihe 695 zitaracibwa, mu gihe mu mwaka wa 2021 ibirarane by’imanza byazamutseho 47%, ibikomeza kongera umubare w’imanza zitarangizwa ziri mu nkiko z’u Rwanda, nyamara zimwe muri zo zakabaye zikemuka bidasabye kugana inkiko.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Jan 11, 2023 - 08:13