Abanyamadini n’amatorero barasabwa kugira uruhare mu komora abanyarwanda

Nyuma y’aho bigaragajwe ko imibare y’abanyarwanda bahura n’ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije ikomeje kuba myinshi, Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, iravuga ko aricyo gihe ngo iki kibazo gihagurukirwe n’abafite aho bahurira n’abaturage hose cyane cyane abayobora imiryango ishingiye ku myemerere n’indi miryango itari iya leta.

kwamamaza

Ashingiye ku mibare y’inzego z’ubuzima ku bipimo by’imibare y’abanyarwanda bahura n’ibibazo byo mu mutwe bishingiye ku gahinda gakabije n’ihungabana Dr. Bizimana Jean Damascene, Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, avuga ko hageze ngo ibi bibazo bihagurukirwe kurushaho n’abo mu ngeri zose yibanda cyane ku miryango ishingiye ku myemerere (ni ukuvuga amadini n’amatorero), ndetse n'imiryango itari iya leta.

Yagize ati "hari ubushakashatsi bwakozwe na Unity club Intwararumuri mu mwaka 2021, hari n'u bwa RBC bwo bwakozwe muri 2018 ariko hose ikibazo kigenda gikomeza kugaragara kandi dushingiye kubimenyetso nk'ibi nibyo bidufasha kureba ko uburyo dushobora kubona ikibazo, ingamba twafata bishingiye ku kuri".    

Mu kiganiro nyuguranabitekerezo Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) yagiranye n’abayobozi b’amadini n’amatorero yo mu Rwanda, Uwacu Julienne, Umuyobozi nshingwabikorwa ushinzwe ubudaheranwa muri iyi Minisiteri yasabye ko habaho uburyo bwo guhuza ingamba ku bagerageza kubaka isanamitima mu banyarwanda, bakarekera aho kuba banyamwigendaho.

Yagize ati "usanga nta buryo buhamye buzwi kuko ikibazo niba twese icyo tugiye gukemura tugihuriyeho dukwiye kugira uburyo nibura bufite icyo buhiriyeho abantu bakoresha kugirango umusaruro uzabe umwe".

Ku ruhande rwa bamwe mu banyamadini n'amatorero, ngo ibibazo bihari birabasaba kutajenjeka ahubwo bagashakira hamwe ibisubizo, birasaba kwigisha abayoboke babo bashingiye ku bibazo biri mu Rwanda aho gukomeza gushingira ku bibazo by’ab’i Roma Paul yandikiye.

Umwe yagize ati "niba Paul yandikiye itorero ry'i Roma yabandikiraga ajyanye n'ikibazo Abanyeroma bafite, niba twigisha tukigisha mu buryo bw'i Roma ntitubyigishe mu kibazo dufite mu Rwanda turimo turaca hejuru y'ibintu, kandi twikinira twibwira ko turimo gukora umurimo, haracyarimo ikibazo gikomeye cyane, hajyeho uburyo bwo guhanahana amakuru y'uburyo Imana irimo gukiza imitima y'abantu ikoresheje ijambo ryayo mu buryo bw'igihugu cyacu n'amateka dufite".   

Undi yagize ati "hari igihe usanga byahindutse ibikorwa by'Umupasiteri,umupadiri,cyangwa ibikorwa by'umuyobozi w'idini hahandi ari yahava bikarangira kuko ntabwo byahindutse porogaramu y'idini cyangwa itorero ngo bijye hose". 

Inama nyunguranabitekerezo ya MINUBUMWE yo kuri uyu wa kabiri, yigaga ku bufatanye hagati ya Leta y'u Rwanda n’imiryango ishingiye ku myemerere (amadini n’amatorero), ndeste n'indi miryango itari iya leta muri gahunda zo komora ibikomere, gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa no guteza imbere imibanire myiza mu Banyarwanda.

Imibare y’ikigo cy'u Rwanda gishinzwe ubuzima RBC yo muri 2018, igaragaza ko icyo gihe abanyarwanda bari bafite indwara y’agahinda gakabije bari 11.9% mu gihe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abahura n’iki kibazo bari 35%.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Jan 18, 2023 - 07:14