
Abahoze bayobora amashyaka yaseshwe batangiye urugamba rw’amategeko
May 22, 2025 - 17:33
Mu gihe ibintu bikomeje gufata indi ntera mu ruhande rwa politiki, abahoze bayobora amashyaka yaseshwe na Leta ya gisirikare batangiye inzira yo kujuririra icyo cyemezo mu nkiko zitandukanye z’i Bamako. Uko kujurira kwatangajwe na Mountaga Tall, umunyamategeko akaba n’umunyapolitiki, aho avuga ko bashaka ko icyemezo cyo gusesa amashyaka kigaragazwa ko cyanyuranyije n’Itegeko Nshinga.
kwamamaza
Ibyo birego byatanzwe n'abaturage bagera ku 10, aho batashatse kubikora mu izina ry’ayo mashyaka kugira ngo birinde ibihano Leta ishobora kubafatira. Icyakora, intego bose bahuriraho ni ukugaragaza ko icyo cyemezo cyatesheje agaciro uburenganzira bwo kwishyira hamwe, kugira uruhare mu miyoborere no gutanga ibitekerezo bya politiki.
Mountaga Tall yavuze ko bashaka ko inkiko zifata iya mbere zigasaba ubufasha Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, kugira ngo rusuzume niba iryo tegeko rya Perezida rifite ishingiro.
Yagize ati: “Nta n’umwe wemerewe kuyobora igihugu atubahirije Itegeko Nshinga, nubwo haba ari igihe cy’inzibacyuho.”
Nubwo amahirwe yo gutsinda ari make, abatanze ibi birego bavuga ko bafite intego yo gukomeza urugamba, barinda demokarasi, bagakangurira abaturage n’amahanga gukomeza gukurikirana uko ubutegetsi buriho bubahiriza cyangwa bupfobya amategeko.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


