
Abahitanywe n’umutingito muri Afghanistan bakomeje kwiyongera, gutanga ubutabazi biracyari ingorabahizi
Sep 2, 2025 - 17:19
Umubare w’abaguye mu mutingito ukomeye wibasiye Uburasirazuba bwa Afghanistan ukomeje kwiyongera, mu gihe ibikorwa byo gutabara no gushakisha abarokotse bikomeje gukorwa mu buryo bugoye. Ku munsi wa kabiri nyuma y’uyu mutingito wo ku gipimo cya 6, inzego zishinzwe gucunga ibiza zemeza ko abamaze kubarurwa ko bapfuye barenga 1,400 mugihe abakomeretse bamaze kurenga 3,100. RFI ivuga ko hari ibice byinshi byashegeshwe birimo iby'imisozi.
kwamamaza
Imibare ya Croissant-Rouge igaragaza ko abamaze kubarurwwa ko bapfuye ari 1,124, mugihe abarenga 3,200 aribo bakomeretse. Gusa inzego z’ubutabazi zemeza ko uyu mubare ushobora gukomeza kwiyongera, kuko hari imiryango itaragerwaho n’abashakisha mu misozi yahindutse imvange y’amabuye n’ivu.
Nimugihe amakuru avuga ko ibice cyane iby'imisozi birimo amazu yubakishije amabuye ndetse n'igitaka yasenywe n'uyu mutingito mu buryo bukomeye.
Imihanda yarangiritse, indi yuzuyemo igitaka n'amabuye kuburyo bikomeje kubangamira ubutabazi butangirwa mu bice byashegeshwe cyane. Gukoresha kajugujugu cyangwa kugenda n’amaguru muri bene ibyo bice ni bwo buryo bwonyine bushoboka ku bari gutanga ubutabazi.

Abaturage benshi bamaze iminsi barara hanze, mu gihe abapfuye bakomeje gushyingurwa n’imiryango yabo.
Imiryango y’ubutabazi ivuga ko n’ubwo hakenewe ubufasha bwihuse mu bijyanye n’amacumbi, ibiribwa n’imiti, n'ibibazo by’ubushobozi bikomeje gutuma ibikorwa byo gutanga ubutabazi bigenda biguru ntege.
Umuryango witwa Abdullah wo muri Qamar Foundation yatangaje ko “Nta mahema, nta bice by’agateganyo byo guturamo. Biragoye cyane gutabara abaturage bacu."
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (OCHA) ryamaze gutangaza ko ryafunguye miliyoni eshanu z’amadolari zo gutabara byihutirwa, mu gihe ubuyobozi bw'aba-Taliban busaba inkunga mpuzamahanga yo gufasha iki gihugu cyugarijwe n’ubukene, inzara n’ingaruka z’ibi biza byongeye kugishyira mu icuraburindi.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


