Gatsibo: Akagali kabo gafite inzu 2 gusa zifite amashanyarazi none bagowe no kugera ku terambere.

Abatuye Akagari ka Mpondwa ko mur’aka karere batangazwa n’uko akagari kose nta mashanyarazi gafite uretse inzu ebyiri gusa. Bavuga ko ibyo bibangamira iterambere ryabo, bagasaba kuyahabwa kugira ngo biteze imbere. Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwemera ko icyo kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ariko bukavuga ko kiri gushakirwa igisubizo.

kwamamaza

Abaturage bo mu kagari ka Mpondwa gaherereye mu murenge wa Gitoki ho mu karere ka Gatsibo, bavuga ko begerejwe ibikorwaremezo bitandukanye ariko bakaba babura igikorwaremezo gihatse ibindi, aricyo umuriro w’amashanyarazi.

Bavuga ko mu kagari kabo kose nta mashanyarazi ahari uretse ingo ebyiri gusa, bakagaragaza ko bibangamira iterambere ryabo. Izo ngaruka kandi zigera no ku rubyiruko ruba rushaka kwihangira imirimo, aho rudashobora kuba rwagura imashini zisudira cyangwa n’ibindi bicyenera amashanyarazi.

Basaba ko bawuhabwa kugira ngo iterambere ryabo ribashe kugerwaho.

Umwe yagize ati: “iyo urebye mu Kagali ka Mpondwa, ibindi byose barasa ku ntego, n’ubuyobozi bwose burahaguruka bukaza ibintu bikagenda neza, ariko iyo urebye usanga ikibazo cy’umuriro aricyo rwose gikoma abaturage mu mizi ku buryo buri wese aramutse agize umuriro …ibintu byose biri ku murongo ariko harabura umuriro.”

Undi ati: “Akagali kose nta muriro! Turasaba umuriro kugira ngo uze kuko hari ibikorwa byinshi birimo gusubira inyuma kubera ko nta muriro turabona. Nk’abanyeshuli, ibigo by’amashuli, kwa Muganga…umuriro uje hari ibyiza byakorwa kugira ngo turusheho gutera imbere.”

“ hari ikibazo cy’amashanyarazi kuko ducana imirasire ariko nayo idafashije. Imidugudu myiza y’icyitegerezo turayifite ariko ikintu tubura ni umuriro, amazi yo ari kutugeraho!”

Sekanyange Jean Leonard; umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yemera ko kenshi abaturage b’akagari ka Mpondwa bahora babagezaho ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi. Gusa avuga ko hari umushinga uzafasha akarere kuyabegereza.

Yagize ati: “turabizi ko hariya nta mashanyarazi ahari, ariko icyo nabizeza ni uko muri gahunda y’igihugu cyacu, hari umushinga ugiye kuza mu karere kacu kudufasha kugira ngo ahantu hose hatari amashyanyarazi ahagere.”

“ icyo twabizeza ni uko uwo mushinga uzaza uzana amashanyarazi ahantu ku midugudu, ahantu hose hari inyubako.”

“ icyo tubashishikariza ni uko bajya muri gahunda nziza yo gutura ku midugudu, kuko ibyo bikorwa by’amajyambere ari amazi mwabonye, tugenda tuyashyira kuri site zagenewe guturwaho.”

Uretse abaturage b’akagari ka Mpondwa muri Gitoki basaba guhabwa umuriro w’amashanyarazi, uretse inzu ebyiri gusa nazo ziri hafi y’ibiro by’umurenge, hari n’ibigo by’amashuri bitawufite birimo ikigo cya Kibiraro, ibya Tsima bibiri ndetse n’amarerero. Hari kandi n’ivuriro rito rya Mpondwa ndetse n’ibiro by’akagari ubwako.

Abaturage bavuga koibi bibabangamira muri serivise bahacyenera bityo bagasaba ko hashyirwamo imbaraga amashanyarazi akaba yahagera.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Gatsibo.

 Aug 10, 2023 - 11:16