Abaguzi ntibizera ibicuruzwa bagura bifashishije ikoranabuhanga

Abahaha ibiciruzwa bifashishije ikoranabuhanga ntibararyizera bitewe n’amakuru bahabwa bagasanga atandukanye n’igicuruzwa cy’ukuri. Nimugihe leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, MINICOM, isaba abacururiza ku ikoranabuhanga kurandura iyi nzitizi.

kwamamaza

Muri iki gihe, Ubucuruzi bugezweho mu bihugu byateye imbere ntibugisaba umuguzi gukora ingendo ngo abone igicuruzwa. Ahubwo usanga ikoranabuhanga ryifashishije internet ryarabaye umuhuza hagati y’umucuruzi n’umuguzi, ndetse kugeza ubu mu Rwanda ubu bucuruzi burikugenda bukura umunsi ku wundi, yaba ku bitumizwa mu mahanga n’ibikorerwa imbere mu gihugu.

Gusa bamwe mu baguzi kugeza ubu batararitinyuka bitewe no kutizera ibicuruzwa.

Umwe yabwiye Isango Star, ati: “kuri amawebsite acuruza, bakaba bakweretse lens ariko bakakwereka na camera ikoresha, noneho wabigura ari ubwa mbere, wakwishyura bakakuzanira lens yonyine. Hariya hantu biba bisaba kwitonda cyane kuko hari n’igihe nk’abantu bagura imyenda noneho wagura ikintu ugasanga uko wari ucyiteze ntabwo ariko bakimuzaniye.”

Undi ati: “ yego, nabonye intebe ndazikunda nuko ndatumiza, zingeraho. Ariko akenshi ntabwo nkunda guhaha online, gusa ni gake cyane.”

Bamwe mu baharanira uburenganzira bw’umuguzi bagaragaza ko icyizere cy’umuguzi ku ikoranabuhanga kigifite inzitizi zikenewe gukurwaho.

Damien NDIZEYE; Umuyobozi w'umuryango nyarwanda uharanira uburenganzi bw'abaguzi, ADECOR, yagize ati: “harimo ibibazo kuko hari n’abacuruzi benshi bataramenya ubwo burenganzira bw’umuguzi ndetse n’inshingano zabo nk’abacuruzi kugira ngo bahageze igicuruzwa kinogeye umuguzi hakoreshejwe ikoranabuhanga.”

“ muri ibyo bibazo abaguzi bose bahura nabyo, turasaba kuvuga kuko ni uburenganzira bwacu kumenya amakuru kandi n’abacuruzi bakaduha amakuru kubyo tugiye kugura.”

Richard NIWENSHUTI; Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), asaba abacuruzi kwikosora bagaha abakiriya ibijyanye neza n’ibyo baberetse ku ikoranabuhanga.

Ati: “…yahisemo gucuruza kuri murandasi, birasaba ko icyo ashyizeho gisa kandi kikaboneka ku muguzi nkuko cyagaragaye. Hari igihe ugura ikintu wagikunze, ari cyiza pe! ariko wabona icyo baguhaye ugacika intege! Ku bacuruzi bifite icyo bivuze ku gutanga ibihwanye n’ibyo abaguzi bifuza.”

Iri soko ryo kuri murandasi rikomeje kuba utya mu gihe mu isi ya none, Isoko ry’ibicuruzwa bitandukanye riri kwimukira kuri internet, aho mu bihugu nk’amafaranga yacurujwe mu gihugu cy’Ubushinwa binyuze mu bucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga yageze kuri miliyari $1.282 mu mwaka ushize wa 2023.

Nimugihe biteganyijwe ko mu mwaka w’2027, abaguzi bo kuri iri soko bazagera kuri miliyari 3,38 muri iki gihugu.

Gusa ku umugabane wa Afurika, ho urugendo ruracyari rurerure nubwo hamaze gushyirwaho gahunda zo koroshya ubucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga ndetse hakanashyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga buhuza umugabane wose mu kugura no kugurisha, ‘sokokuu’ ndetse rifite icyicaro mu Rwanda.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 Mar 25, 2024 - 15:35